Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, yerecyeza mu Mujyi wa Kigali atwaye ubwoko bubiri bw’ibiyobyabwenge, ntiyagorana avuga ko yari agiye kubicururiza aho atuye.
Uyu mugabo yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki 30 Mata ahagana saa tatu, ubwo yari ageze mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki.
Yafashwe yerecyeza mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge aho asanzwe anatuye, yemerera Polisi ko yari agiye kubihacururiza.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu mugabo yafashwe n’Abapolisi bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge, babanje kumuhagarika.
Yagize ati “Barebye basanga umufuka yari ahetse urimo ibiyobyabwenge by’urumogi rupima Kgs10 na litiro ebyiri za Kanyanga zari mu isashe ni ko guhita afatwa.”
SP Alex Ndayisenga yavuze ko uyu mugabo akimara gufatwa yahise yemerera Abapolisi ko ibyo biyobyabwenge yari abikuye mu Murenge wa Gashenyi, agiye kubicururiza aho asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mugabo yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bushoki ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abarumugurishije.
Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kuburira abakomeje kwishora muri ibi bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ko Polisi izakomeza gukora imikwabu yo kubatahura.
RADIOTV10