Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo gifitwe n’Abanyarwanda- Perezida Kagame abajijwe niba ariwe mukandida wujuje ibikenewe

radiotv10by radiotv10
12/02/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo gifitwe n’Abanyarwanda- Perezida Kagame abajijwe niba ariwe mukandida wujuje ibikenewe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe cy’amatora, abaturage ari bo bemeza niba umukandida ari we wujuje ibikenewe ku cyo bamutorera, bityo ko na we bazabigaragaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame yabitangarije mu kiganiro yatangiye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, mu Ihuriro ry’abagize za Guverinoma ku Isi rizwi nka ‘World Governments Summit’

Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos; cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana n’imiyoborere y’u Rwanda, amasomo rwakuye mu mateka ashaririye rwanyuzemo, ndetse n’icyo Umukuru w’u Rwanda abona Isi ikwiye kurwigiraho.

Uwo iki kiganiro cyarimo gihumuza, umunyamakuru Eleni Giokos yagarutse ku biherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden wifuza manda ya kabiri, wavuze ko ari we mukandida ushoboye kurusha abandi bifuza kuyobora iki Gihugu.

Uyu munyamakuru yagize ati “Mu Rwanda hateganyijwe amatora muri uyu mwaka, na we urahamya ko ari wowe mukandida wujuje ibikenewe kurusha abandi kuri izo nshingano?”

Perezida Kagame yasubije agira ati “Ubundi amatora, ni ah’abaturage kwemeza niba umuntu bari gutora ari we wujuje ibisabwa ku nshingano bamutoreye. Ubwo rero tuzareba.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ibyo umuntu yakoze na byo byagira uruhare mu mahitamo y’abaturage, ariko ko byose bizagaragazwa n’Abanyarwanda mu gihe cy’amatora.

Perezida Kagame mu kiganiro cy’uyu munsi

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 14 Nyakanga 2024, akaba yarahujwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ari na bwo bwa mbere azaba abaye ahujwe.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Nzeri umwaka ushize, yabajijwe niba yiteguye kuzongera kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko Umuryango wa RPF-Inkotanyi wari umaze kongera kumutorera kuba Chairman wawo ku majwi 99,8%.

Icyo gihe Umunyamakuru yamubajije agira ati “Mu maso ya benshi, ibyo bituma uzaba Umukandida w’Ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu gihe kitageze ku mwaka. Ese ni cyo bivuze?”

Perezida Kagame yamusubije agira ati “Urabyivugiye ko ari ibigararira amaso ya rubanda. Rero ni ko bimeze. Nishimira icyizere Abanyarwanda bangirira. Nzabakorera igihe cyose nzaba nkibishoboye. Yego ni byo rwose ndi umukandida udashidikanywaho kandi wujuje ibikenewe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 3 =

Previous Post

Somalia: Umutwe wagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abiganjemo abasirikare wamenyekanye

Next Post

FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma y’ikikango

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma y’ikikango

FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma y’ikikango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.