Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko umushinga wa Mahama II wo kuhira imyaka ku buso bunini wadindiye kuko wagombaga gutangira mu mpera z’umwaka ushize, none n’ubu amaso yaheze mu kirere kandi ntibazi n’icyabiteye, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ahubwo ushobora kuzatangira mu mpera z’uyu mwaka.
Byari biteganyijwe ko uyu mushinga wagombaga gutangira mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, ndetse abatuye mu Murenge wa Mahama bari batangiye kumwenyura bumva ko imyaka yabo itazongera kwicwa n’izuba, ariko icyizere cyaraje amasinde.
Musafiri Alexandre ati “Twabonye bije turishima none twarategereje turaheba, tubona bitagenda neza kandi amapfa aturuka ku izuba.”
Mukamana Philomene na we ati “Uyu mushinga wo kuhira rero wari gukemura ibibazo mu buryo bw’izuba duhorana rya buri gihe. Iyaba wakoraga neza twagombye kuba tubona imyaka, none inzara itwica uko bwije n’uko bucyeye kubera wananiwe gukora vuba.”
Aba baturage bavuga ko uyu mushinga wari kubakura mu bukene bakiteza imbere kuko ngo muri aka gace hakunze kwibasira n’izuba ryinshi rituma bateza.
Dusabimana Christine ati “Igihe twari twiteze ko bizaba byarakoze ntabwo ari cyo byakozwe. N’ubu turategereje ariko tuba tubona ari ibintu byadindiye byatinze cyane birenze. Twari tuzi ko ubwo bije birahita bishyirwa mu bikorwa bikore, twari tuzi ko nyine ikibazo cy’ubukene cyagiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko uyu mushinga wadindiye kuko habanje gushakwa aho mazi azajya aturuka.
Ati “Habayemo gusubiramo umushinga cyane cyane aho bazakura amazi mu mugezi w’Akagera. Ni umushinga dufatanyije urimo RAB, MINAGRI hamwe na Exim Bank yo mu Buhinde. Muri uko kuvugurura bituma hongerwa igihe, ariko ubu ngubu imirimo yarasubukuwe.”
Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari icyizere ko nyuma yuko hasubukuwe ibikorwa by’uyu mushinga, uzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.
Uyu mushinga wa Mahama II wagomga gutanga uburyo bwo kuhira ku buso bungana na hegitari 2 669 ku bahinzi barenga 4 000, wagombaga gushorwamo Miliyari 27 Frw.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10