Sunday, August 2, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi, mu gihe ubuyobozi bwo bubizeza ko bashonje bahishiwe, kuko bitazarenza mu kwa 06 umwaka utaha batarishyurwa.

Aba baturage bavuga ko imyaka itatu ishize hakozwe imiyoboro y’amazi hanubatswe ibigega, aho ibi bikorwa byombi byangije imwe mu mitungo yabo, bakanabarirwa ingurane ariko ko bategereje amaso agahera mu kirere.

Maniriyo Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagali ka Gisagara, yagize ati “Bandanduriye imyaka bari bamabariye ibihumbi 169. Hashize imyaka itatu nyategereje narahebye.”

Mukurarinda Donath na we yagize ati “Njye mu kwanjye harimo Robine n’ikigega bandanduriye imyaka  bambarira 176 000 Frw ndategereza ndaheba.”

Aba baturage bavuga ko  iki kibazo bakigejeje mu nzego zibishinzwe bakabwirwa ko bagiye kubona amafaranga yabo, ariko imyaka ikaba ibaye itatu bagitegereje.

Mukurarinda Donath Ati “Badutumye ibyangombwa baratubwira ngo dutegereze. Amaso yaheze mu kirere, batwishyure twikenure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo gikemurwe.

Ati “Bashonje bahishiwe, abafite ikibazo cy’ingurane bitarenze mu kwa gatandatu k’umwaka utaha nta kirarane kizaba kirimo bose bazaba bishyuwe.”

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje amaso yaraheze mu kirere

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − 3 =