Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo gihabwa abavuga ko igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri Telefone kigihanitse mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/08/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Igisubizo gihabwa abavuga ko igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri Telefone kigihanitse mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hari abagitaka ko igiciciro cyo kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone kikiri hejuru, Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko bidashobora gukorerwa ubuntu, ariko kuba kikiri hejuru byo bishobora gusuzumwa ku buryo mu gihe kiri imbere cyagabanywa.

Ni mu gihe bamwe mu bakoresha ubu buryo byumwihariko abacuruzi bavuga ko igiciro cyo kohererezanya no kwakira amafaranga kuri telefone kiri hejuru.

Uwitwa Dushime Theophile yagize ati “Ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefone kiri hejuru cyane ubu kugira ngo wohereze amafaranga ibihumbi Magana atandatu (600 000 Frw) baguca ibihumbi bitandatu (6 000 Frw). Ibaze uri bwohereze ayo mafaranga inshuro eshatu ubwo baguca ibihumbi cumi n’umunani (18 000 Frw) uri kumva ukuntu ari menshi, uba uhomba amafaranga menshi.”

Fabrice na we yagize ati “Nkanjye ndi umucuruzi, hari ubwo umukiliya aza hari nk’ibintu namusaba kwishyura kuri telefone akabyanga bitewe nuko abona bari bumukate amafaranga menshi yo kohereza.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko abakunze gutaka ko ibiciro byo kohererezanya amafaranga biri hejuru, bagomba kumva ko ari serivisi igomba kwishyurwa.

Ati “Icyo twagiye tugarukaho ni uko ntabwo iyo serivise yatangirwa ubuntu kubera ko ibigo biyitanga ni ibigo byikorera, n’iyo yaba ari Leta na yo iba yashoyemo imari, ariko icyagiye kigaragara ni uko muri iyi myaka itanu ikiguzi cyabyo cyakomeje kwiyongera.”

Yakomeje agira ati “Ubu rero hari ibindi turimo kureba dufatanyije na RSwitch iyi ni company ya Leta turi kureba ishoramari ryajyamo kugira ngo ikiguzi cyongere kigabanuke cyane ku bantu bohererezanya, icyo dushaka ni uko icyo kiguzi kitabangamira umuturage, rero gahunda ya e-cash nikomeza kwitabirwa ndetse n’ishoramari Leta turizera ko ibi bizatuma iki kiguzi kigabanuka mu mezi ari imbere.”

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni byaje ku mwanya wa mbere mu nzira zo kwishyurana, kuko byari byihariye byihariye 52% by’ibikorwa byose byo kwishyurana byakozwe na 45% ku by’amafaranga yose yakoreshejwe.

BNR kandi igaragaza ko mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2024 ijanisha ry’ubwishyu bukoresheje ikoranabuhanga ku musaruro mbumbe w’Igihugu ryari rifite agaciro kagera kuri 265%, naho mu kwezi nk’uko muri uyu mwaka wa 2025 iyi mibare yarazamutse, kuko yageze kuri 343%.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Next Post

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.