Mu gihe hari abagitaka ko igiciciro cyo kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone kikiri hejuru, Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko bidashobora gukorerwa ubuntu, ariko kuba kikiri hejuru byo bishobora gusuzumwa ku buryo mu gihe kiri imbere cyagabanywa.
Ni mu gihe bamwe mu bakoresha ubu buryo byumwihariko abacuruzi bavuga ko igiciro cyo kohererezanya no kwakira amafaranga kuri telefone kiri hejuru.
Uwitwa Dushime Theophile yagize ati “Ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefone kiri hejuru cyane ubu kugira ngo wohereze amafaranga ibihumbi Magana atandatu (600 000 Frw) baguca ibihumbi bitandatu (6 000 Frw). Ibaze uri bwohereze ayo mafaranga inshuro eshatu ubwo baguca ibihumbi cumi n’umunani (18 000 Frw) uri kumva ukuntu ari menshi, uba uhomba amafaranga menshi.”
Fabrice na we yagize ati “Nkanjye ndi umucuruzi, hari ubwo umukiliya aza hari nk’ibintu namusaba kwishyura kuri telefone akabyanga bitewe nuko abona bari bumukate amafaranga menshi yo kohereza.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko abakunze gutaka ko ibiciro byo kohererezanya amafaranga biri hejuru, bagomba kumva ko ari serivisi igomba kwishyurwa.
Ati “Icyo twagiye tugarukaho ni uko ntabwo iyo serivise yatangirwa ubuntu kubera ko ibigo biyitanga ni ibigo byikorera, n’iyo yaba ari Leta na yo iba yashoyemo imari, ariko icyagiye kigaragara ni uko muri iyi myaka itanu ikiguzi cyabyo cyakomeje kwiyongera.”
Yakomeje agira ati “Ubu rero hari ibindi turimo kureba dufatanyije na RSwitch iyi ni company ya Leta turi kureba ishoramari ryajyamo kugira ngo ikiguzi cyongere kigabanuke cyane ku bantu bohererezanya, icyo dushaka ni uko icyo kiguzi kitabangamira umuturage, rero gahunda ya e-cash nikomeza kwitabirwa ndetse n’ishoramari Leta turizera ko ibi bizatuma iki kiguzi kigabanuka mu mezi ari imbere.”
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni byaje ku mwanya wa mbere mu nzira zo kwishyurana, kuko byari byihariye byihariye 52% by’ibikorwa byose byo kwishyurana byakozwe na 45% ku by’amafaranga yose yakoreshejwe.
BNR kandi igaragaza ko mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2024 ijanisha ry’ubwishyu bukoresheje ikoranabuhanga ku musaruro mbumbe w’Igihugu ryari rifite agaciro kagera kuri 265%, naho mu kwezi nk’uko muri uyu mwaka wa 2025 iyi mibare yarazamutse, kuko yageze kuri 343%.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10