Igisubizo gisekeje cyahawe Umudepite wabajije niba Museveni afatanyije n’abana be kuyobora Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yavuze ko ahora yibaza niba Perezida Museveni afatanyije n’abana be kuyobora Uganda, Perezida w’Inteko amusubiza na we amubaza ati “Urifuza ko afatanya nawe cyangwa n’umugore wawe?”

Ni mu Nteko Rusange y’umutwe w’Abadepite yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18, aho Hon.Semujju Nganda usanzwe azwiho kubaza ibibazo bisekeje mu Nteko, yabajije iki kibazo.

Izindi Nkuru

Hon.Semujju Nganda wabaye nk’ugaruka ku bikomeje kuranga umuhungu wa Museveni uhora agaragaza ibisa nk’imyanzuro aba yafashe, yagize ati “Ese iki Gihugu cyacu kiyobowe na Perezida Museveni, n’umuvanimwe we cyangwa n’abana be?”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Anita Among na we yahise amubaza ati “None se Semujju urashaka ko Perezida ayobora iki Gihugu afatanyije nande? Nawe cyangwa afatanyije n’umugore wawe cyangwa n’abana bawe?”

Hon Semujju yavuze ko atabyumva

Mu mashusho ya NTV Uganda twifashishije twandika inkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, Anita Among yakomeje avuga ko Perezida Museveni adafatanyije n’Umuhungu we Muhoozi, ati “Turabizi ko MK [Muhoozi Kainerugaba] ari Jenerali mu gisirikare.”

Hon Semujju akomeza avuga ko buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko ikora isesengura ku Baminisitiri, akibaza impamvu abo atari bo bagomba kugaragara mu gufatanya na Museveni.

Mu kuvuga ko Inteko ikora isesengura ku Baminisitiri buri mwaka, Perezida w’Inteko Anita amuca mu ijambo ati “Twanakoze isesengura kuri Madamu Janet [Madamu wa Museveni].”

Hon Semujju ahita agira ati “Sinzi icyo ndi burenzeho kuko ukomeje kunca mu ijambo.” Abagize Inteko bahise basekera rimwe ndetse na Madamu Anita Among araseka.

Muri Nzeri 2022 ubwo habaga umuhango wo gutabariza Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Hon Semujju na bwo yari yabajije ikibazo cyasekeje benshi, ubwo yabazaga aho Perezida Museveni aherereye kuko yari amaze igihe atamuca iryera.

Icyo gihe bwo yari yagize ati “Mperutse kubona abandi Baperezida ba Afurika muri bisi bitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi, ariko Perezida wacu ntiyari ahari.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru