Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo gisekeje cyahawe Umudepite wabajije niba Museveni afatanyije n’abana be kuyobora Uganda

radiotv10by radiotv10
19/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo gisekeje cyahawe Umudepite wabajije niba Museveni afatanyije n’abana be kuyobora Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yavuze ko ahora yibaza niba Perezida Museveni afatanyije n’abana be kuyobora Uganda, Perezida w’Inteko amusubiza na we amubaza ati “Urifuza ko afatanya nawe cyangwa n’umugore wawe?”

Ni mu Nteko Rusange y’umutwe w’Abadepite yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18, aho Hon.Semujju Nganda usanzwe azwiho kubaza ibibazo bisekeje mu Nteko, yabajije iki kibazo.

Hon.Semujju Nganda wabaye nk’ugaruka ku bikomeje kuranga umuhungu wa Museveni uhora agaragaza ibisa nk’imyanzuro aba yafashe, yagize ati “Ese iki Gihugu cyacu kiyobowe na Perezida Museveni, n’umuvanimwe we cyangwa n’abana be?”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Anita Among na we yahise amubaza ati “None se Semujju urashaka ko Perezida ayobora iki Gihugu afatanyije nande? Nawe cyangwa afatanyije n’umugore wawe cyangwa n’abana bawe?”

Hon Semujju yavuze ko atabyumva

Mu mashusho ya NTV Uganda twifashishije twandika inkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, Anita Among yakomeje avuga ko Perezida Museveni adafatanyije n’Umuhungu we Muhoozi, ati “Turabizi ko MK [Muhoozi Kainerugaba] ari Jenerali mu gisirikare.”

Hon Semujju akomeza avuga ko buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko ikora isesengura ku Baminisitiri, akibaza impamvu abo atari bo bagomba kugaragara mu gufatanya na Museveni.

Mu kuvuga ko Inteko ikora isesengura ku Baminisitiri buri mwaka, Perezida w’Inteko Anita amuca mu ijambo ati “Twanakoze isesengura kuri Madamu Janet [Madamu wa Museveni].”

Hon Semujju ahita agira ati “Sinzi icyo ndi burenzeho kuko ukomeje kunca mu ijambo.” Abagize Inteko bahise basekera rimwe ndetse na Madamu Anita Among araseka.

Muri Nzeri 2022 ubwo habaga umuhango wo gutabariza Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Hon Semujju na bwo yari yabajije ikibazo cyasekeje benshi, ubwo yabazaga aho Perezida Museveni aherereye kuko yari amaze igihe atamuca iryera.

Icyo gihe bwo yari yagize ati “Mperutse kubona abandi Baperezida ba Afurika muri bisi bitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi, ariko Perezida wacu ntiyari ahari.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 8 =

Previous Post

Uko byagendekeye uwafatiwe mu cyaha agashaka gupfumbatiza Umupolisi iza 5.000Frw

Next Post

Umuhungu wa Perezida w’Igihugu kimwe yatawe muri yombi ku mpamvu idasanzwe

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhungu wa Perezida w’Igihugu kimwe yatawe muri yombi ku mpamvu idasanzwe

Umuhungu wa Perezida w’Igihugu kimwe yatawe muri yombi ku mpamvu idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.