Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose cyava muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ibi yabivuze mu masaha make akurikiye amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wongeye gutera ubwoba Iran avuga ko ishobora gufatirwa ingamba za gisirikare.
Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), na wo watangaje ko ingabo za Iran ziteguye byuzuye guhangana n’ibikorwa byose by’intambara, nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru, IRNA.
IRNA ivuga ko yasubiyemo amagambo y’umuvugizi wa IRGC, Brigadier General Ali Mohammad Naeini, wavuze ko hashyizweho uburyo burambye bwo guhangana n’ibikorwa Iran ifata nk’ibigamije kuyigirira nabi, birimo n’ibishobora kuba ibikorwa bya gisirikare.
Brigadier General Ali Mohammad Naeini yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko mu minsi ishize zagerageje gukoresha uburyo bwinshi butandukanye, burimo n’intambara y’iyobokamana (psychological warfare), ariko bikanga. Yavuze ko kuri ubu Washington iri kwifashisha iterabwoba n’igitutu mu gushaka gukwirakwiza ubwoba mu baturage ba Iran, kandi ko ibyo bitazihanganirwa.
Iran yatangaje ibi mu gihe Donald Trump, ku itariki ya 28 Mutarama 2026, yongeye gutera ubwoba Iran avuga ko Amerika yiteguye gukoresha imbaraga za gisirikare mu gihe Tehran yakomeza kwinangira ku ngingo zijyanye n’umutekano n’intwaro za nucléaire.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko igihe Iran yari ifite cyo kugirana ibiganiro n’Amerika kiri kugenda gishira, ashimangira ko Washington itazihanganira ibikorwa Iran ifata nk’ibibangamira umutekano w’akarere n’uw’isi.
Trump yanavuze ko ingabo za Amerika ziteguye kandi zifite ubushobozi bwo kwitabara no gutera igihe cyose byaba bibaye ngombwa, asaba Iran kwemera ibiganiro byihuse bigamije gukumira intambara no kugera ku masezerano abuza Tehran gutunga intwaro za nucléaire.
Yagize ati Amerika yifuza amahoro n’amasezerano, ariko yongeraho ko nidahindura imyitwarire yayo, Iran ishobora guhura n’ibikorwa bya gisirikare bikomeye kandi byihuse.
Aya magambo ya Trump yakurikiwe n’impungenge zikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe Iran na yo yatangaje ko ingabo zayo ziteguye gusubiza ako kanya kandi mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose cyava muri Amerika.
RADIOTV10









