Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

radiotv10by radiotv10
29/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose cyava muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ibi yabivuze mu masaha make akurikiye amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wongeye gutera ubwoba Iran avuga ko ishobora gufatirwa ingamba za gisirikare.

Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), na wo watangaje ko ingabo za Iran ziteguye byuzuye guhangana n’ibikorwa byose by’intambara, nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru, IRNA.

IRNA ivuga ko yasubiyemo amagambo y’umuvugizi wa IRGC, Brigadier General Ali Mohammad Naeini, wavuze ko hashyizweho uburyo burambye bwo guhangana n’ibikorwa Iran ifata nk’ibigamije kuyigirira nabi, birimo n’ibishobora kuba ibikorwa bya gisirikare.

Brigadier General Ali Mohammad Naeini yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko mu minsi ishize zagerageje gukoresha uburyo bwinshi butandukanye, burimo n’intambara y’iyobokamana (psychological warfare), ariko bikanga. Yavuze ko kuri ubu Washington iri kwifashisha iterabwoba n’igitutu mu gushaka gukwirakwiza ubwoba mu baturage ba Iran, kandi ko ibyo bitazihanganirwa.

Iran yatangaje ibi mu gihe Donald Trump, ku itariki ya 28 Mutarama 2026, yongeye gutera ubwoba Iran avuga ko Amerika yiteguye gukoresha imbaraga za gisirikare mu gihe Tehran yakomeza kwinangira ku ngingo zijyanye n’umutekano n’intwaro za nucléaire.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko igihe Iran yari ifite cyo kugirana ibiganiro n’Amerika kiri kugenda gishira, ashimangira ko Washington itazihanganira ibikorwa Iran ifata nk’ibibangamira umutekano w’akarere n’uw’isi.

Trump yanavuze ko ingabo za Amerika ziteguye kandi zifite ubushobozi bwo kwitabara no gutera igihe cyose byaba bibaye ngombwa, asaba Iran kwemera ibiganiro byihuse bigamije gukumira intambara no kugera ku masezerano abuza Tehran gutunga intwaro za nucléaire.

Yagize ati Amerika yifuza amahoro n’amasezerano, ariko yongeraho ko nidahindura imyitwarire yayo, Iran ishobora guhura n’ibikorwa bya gisirikare bikomeye kandi byihuse.

Aya magambo ya Trump yakurikiwe n’impungenge zikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe Iran na yo yatangaje ko ingabo zayo ziteguye gusubiza ako kanya kandi mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose cyava muri Amerika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 20 =

Previous Post

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Related Posts

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

IZIHERUKA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho
AMAHANGA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.