Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler avuga ko nta byinshi yavuga ku kuba azongererwa amasezerano ye agana ku musozo, icyakora akavuga ko yagejejweho imbanzirizamushinga y’amasezerano avuguruye, ariko kuri we ntacyo yawubonyemo cyatuma awuha agaciro.
Torsten Frank Spittler yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 ubwo ikipe y’Igihugu yari ikubutse muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024.
Ni mu gihe amasezerano y’uyu Mutoza Mukuru w’Amavubi azarangira mu kwezi gutaha, aho bikomeje kwibazwa niba azongererwa igihe cyo gukomeza gutoza iyi kipe.
Ubwo yari abajijwe uko bihagaze hagati ye n’abagomba kumwongerera amasezerano, Torsten Frank Spittler yagize ati “Bambwiye ko bifuza kongera amasezerano, ndetse banampaye ibyifuzo bikubiye mu masezerano mashya, ariko mu by’ukuri sinavuga ko bifatika, sinigeze mbyitaho cyane.”
Uyu mutoza avuga ko hari ibyo yasabwe n’abagomba kumwongerera amasezerano, ariko ko yabibonyemo amananiza ku buryo byamuciye intege.
Ati “Bansabye kubagaragariza umusaruro wanye. Niba bakeneye ko dukomezanya, ntibagombaga kumpa ibintu nk’ibyo.”
Abajijwe niba ku bwe yifuza kongererwa amasezerano yo gukomeza gutuza Amavubi, Torsten Frank Spittler yagize ati “Ntacyo nifuza kubivugaho.”
Uretse uyu mukino wa Nigeria, uyu mutoza yatsinze ariko Ikipe y’u Rwanda ntibashe kubona itike yo kwerecyeza mu gikombe cya Afurika, ni no ku nshuro ya mbere u Rwanda rugize amanota umunani muri iyi mikino yo mu matsinda yo gushaka iyi tike.
RADIOTV10