Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari bigamije kubyutsa umubano urimo igitotsi, byakomwe mu nkokora n’amahitamo mabi y’u Burundi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa Ukwelitimes, cyagarutse ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Burundi, aho byari byatangiye ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko nyuma y’intambara zo muri Congo, mu bice bya Goma na Bukavu, ubwo M23 yafataga iyi mijyi yombi, hari ibiganiro byahuje u Rwanda n’u Burundi ku busabe bw’iki Gihugu cy’igituranyi.
Avuga ko ibi biganiro byari bigamije gucururutsa umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’Ibihugu byombi, ndetse n’icyifuzo cyo kuba hafungurwa imipaka.
Ati “Ariko ubirebye icyo kibazo cy’umupaka nta n’bwo ari cyo cyari icy’ingenzi, ahubwo ikibazo cy’ingenzi, ni uruhare ingabo [z’u Burundi] zifite mu ntambara y’Uburasirazuba bwa Congo, aho izo ngabo zifatanya n’ingabo za Congo ariko n’indi mitwe nk’uw’abajenosideri wa FDLR, imitwe ya Wazalendo mu guhungabanya umutekano wa hariya iburasirazuba bwa Congo.”
Avuga ko mu mezi ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka, habayeho ibi biganiro, ariko bikaza guhagarara kubera imyitwarire y’u Burundi muri ibi bibazo.
Ati “Kubera ingabo z’u Burundi zariyongereye mu burasirazuba bwa Congo, Guverinoma [y’u Burundi] yohereje izindi ngabo, tukaba rero twumva atari inzira nziza kuko bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington kuko avuga iby’agahenge, avuga yuko ibibazo byakemuka ku buryo bw’ibiganiro, mu buryo bwa politiki, hari n’inzira yashyizweho kugira ngo amakimbirane n’intambara mu burasirazuba bwa Congo birangire.”
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko u Burundi bwirengagije ibi byose bukongera umubare w’ingabo zabwo muri Congo, ndetse ko ubu bumaze kugirayo abasirikare barenga ibihumbi 10, ndetse umujyi wa Bujumbura ukaba ukoreshwa nk’icyicaro cy’ibikoresho bya gisirikare bijya kwifashishwa muri iriya ntambara.
Ati “Ni aho ibibazo bigeze, ntabwo ibibazo birakemuka ariko icyo twifuza ni uko u Burundi bwakora intambwe yo gushyigikira ibiganiro biriho, no kwirinda gushyira amavuta ku muriro kuko bitatuganisha mu nzira nziza.”
Leta y’u Burundi ijya gufata icyemezo cyo gufunga imipaka, yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara uyirwanya, gusa Nduhungirehe akabihakana yivuye inyuma, akavuga ko ahubwo ari ugushaka kuyobya uburari byw’ibyo kiriya Gihugu kiri gukora.
Ati “Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa. Byatangajwe inshuro nyinshi ariko nta na kimwe gifatika bashobora kugaragaza. Ni bya bindi bazi ibyo bakora mu burasirazuba bwa Congo, mu gushaka guhindura ikiganiro bakavuga ibyo bya RED-Tabara ngo n’uko dushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi. Ibyo ntabwo ari byo.”
Nduhungirehe avuga ko nubwo u Rwanda n’u Burundi bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’indi nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe, ariko nta muhuza n’umwe uri gufasha ibi Bihugu kugira ngo umubano wabyo usubire ku murongo.
Avuga ko ubusanzwe ibi Bihugu biba bishobora kwicara bikaganira, kuko uretse kuba ari ibituranyi, binahuje ururimi “ariko kugeza ubu nta biganiro, byaba ibya EAC cyangwa undi muhuza uwo ari we wese bihari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”
U Rwanda rwakunze kuvuga kenshi ko rwifuza kubana neza n’Ibihugu byose, byumwihariko iby’ibituranyi, kandi ko igihe cyose haba hari ibibazo biri hagati yarwo n’ikindi Gihugu, ruhora rwiteguye kubishakira umuti binyuze mu biganiro.
RADIOTV10








