Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

radiotv10by radiotv10
24/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari bigamije kubyutsa umubano urimo igitotsi, byakomwe mu nkokora n’amahitamo mabi y’u Burundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa Ukwelitimes, cyagarutse ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Burundi, aho byari byatangiye ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko nyuma y’intambara zo muri Congo, mu bice bya Goma na Bukavu, ubwo M23 yafataga iyi mijyi yombi, hari ibiganiro byahuje u Rwanda n’u Burundi ku busabe bw’iki Gihugu cy’igituranyi.

Avuga ko ibi biganiro byari bigamije gucururutsa umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’Ibihugu byombi, ndetse n’icyifuzo cyo kuba hafungurwa imipaka.

Ati “Ariko ubirebye icyo kibazo cy’umupaka nta n’bwo ari cyo cyari icy’ingenzi, ahubwo ikibazo cy’ingenzi, ni uruhare ingabo [z’u Burundi] zifite mu ntambara y’Uburasirazuba bwa Congo, aho izo ngabo zifatanya n’ingabo za Congo ariko n’indi mitwe nk’uw’abajenosideri wa FDLR, imitwe ya Wazalendo mu guhungabanya umutekano wa hariya iburasirazuba bwa Congo.”

Avuga ko mu mezi ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka, habayeho ibi biganiro, ariko bikaza guhagarara kubera imyitwarire y’u Burundi muri ibi bibazo.

Ati “Kubera ingabo z’u Burundi zariyongereye mu burasirazuba bwa Congo, Guverinoma [y’u Burundi] yohereje izindi ngabo, tukaba rero twumva atari inzira nziza kuko bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington kuko avuga iby’agahenge, avuga yuko ibibazo byakemuka ku buryo bw’ibiganiro, mu buryo bwa politiki, hari n’inzira yashyizweho kugira ngo amakimbirane n’intambara mu burasirazuba bwa Congo birangire.”

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko u Burundi bwirengagije ibi byose bukongera umubare w’ingabo zabwo muri Congo, ndetse ko ubu bumaze kugirayo abasirikare barenga ibihumbi 10, ndetse umujyi wa Bujumbura ukaba ukoreshwa nk’icyicaro cy’ibikoresho bya gisirikare bijya kwifashishwa muri iriya ntambara.

Ati “Ni aho ibibazo bigeze, ntabwo ibibazo birakemuka ariko icyo twifuza ni uko u Burundi bwakora intambwe yo gushyigikira ibiganiro biriho, no kwirinda gushyira amavuta ku muriro kuko bitatuganisha mu nzira nziza.”

Leta y’u Burundi ijya gufata icyemezo cyo gufunga imipaka, yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara uyirwanya, gusa Nduhungirehe akabihakana yivuye inyuma, akavuga ko ahubwo ari ugushaka kuyobya uburari byw’ibyo kiriya Gihugu kiri gukora.

Ati “Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa. Byatangajwe inshuro nyinshi ariko nta na kimwe gifatika bashobora kugaragaza. Ni bya bindi bazi ibyo bakora mu burasirazuba bwa Congo, mu gushaka guhindura ikiganiro bakavuga ibyo bya RED-Tabara ngo n’uko dushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi. Ibyo ntabwo ari byo.”

Nduhungirehe avuga ko nubwo u Rwanda n’u Burundi bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’indi nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe, ariko nta muhuza n’umwe uri gufasha ibi Bihugu kugira ngo umubano wabyo usubire ku murongo.

Avuga ko ubusanzwe ibi Bihugu biba bishobora kwicara bikaganira, kuko uretse kuba ari ibituranyi, binahuje ururimi “ariko kugeza ubu nta biganiro, byaba ibya EAC cyangwa undi muhuza uwo ari we wese bihari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

U Rwanda rwakunze kuvuga kenshi ko rwifuza kubana neza n’Ibihugu byose, byumwihariko iby’ibituranyi, kandi ko igihe cyose haba hari ibibazo biri hagati yarwo n’ikindi Gihugu, ruhora rwiteguye kubishakira umuti binyuze mu biganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − fourteen =

Previous Post

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Next Post

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.