Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo ku kibazo cy’Ivuriro bagaragaje kenshi cyazagamo cyizere ariko cyabaye ikiraza amasinde

radiotv10by radiotv10
26/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisubizo ku kibazo cy’Ivuriro bagaragaje kenshi cyazagamo cyizere ariko cyabaye ikiraza amasinde
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batahwemye gusaba ubuyobozi ko bakwegerezwa ivuriro rito kuko bivuriza kure, ndetse bukabizeza ko kigiye gukemurwa, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Gukora ingendo ndende ndetse rimwe na rimwe hakaba n’ababyarira mu ngo bataragezwa ku Kigo Nderabuzima, nibyo abatuye i Mpinga mu Kagari ka Aziba mu Murenge wa Karembo baheraho bavuga ko bagorwa no kwivuza.

Aba baturage bavuga ko ari kenshi bagiye babigaragariza ubuyobozi ndetse bukabaha igisubizo kibaremamo icyizere, gusa na n’ubu ntakirakorwa.

Nyagatare Annanias wo mu Mudugudu w’Impinga ati “Na Meya araza tukabimubwira yaza ati ‘Ndabibemereye’, yabitwemerera ntibijye mu bikorwa.”

Aba baturage bavuga ko kugira ngo bagere ku ivuriro bakwita ko ribegereye, harimo urugendo rurerure ku buryo bategesha 5 000 Frw.

Mukadisi Verena na we ati “Hari ukuntu duhamagara moto, wayihamagara igatinda bigafata ko umubyeyi ahita abyarira aho ngaho. Njye ntuye hirya iriya Nkimbyi, rero ni kure kugira ngo rero moto izaze ije gufata umubyeyi kugira ngo ajye kujya kubyara isanga yanabyaye iyo yakererewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko aba baturage bubakiwe Ikigo Nderabuzima kandi ngo atari kure ariko nanone abasaba gutegereza igihe ubushobozi bw’Akarere buzaba bubonetse.

Ati “Ntayihari (Poste de Sante) ariko hari izindi bakoresha, twazareba nitubona ingengo y’imari mu myaka ikurikiraho kuko twabahaye Ikigo Nderabuzima kandi ntabwo kiri kure mu by’ukuri. Twarebaga cyane abandi bari kure cyane kurenza abo mu Akaziba. Ubwo kubera gahunda ihari ya Poste de Sante mu Kagari mu myaka ikurikiyeho na bo bazayibona bitewe n’ingengo y’imari yabonetse cyangwa twabonye abafatanyabikorwa badufasha.”

Gahunda ya Leta mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage iteganya ko ku bufatanye n’izindi nzego, nibura buri Kagari mu Rwanda kazashyirwamo Ivuriro rito (Poste de Sante).

Bavuga ko batumva ikibura ngo begerezwe ivuriro

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 5 =

Previous Post

Dore abakinnyi b’amazina azwi bagiye kwirukanwa n’ikipe ya Manchester United

Next Post

Talk More, Pay Less: MTN Rwanda Introduces DesaDe, a new MTN-to-MTN voice pack for Just Rwf 200

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Talk More, Pay Less: MTN Rwanda Introduces DesaDe, a new MTN-to-MTN voice pack for Just Rwf 200

Talk More, Pay Less: MTN Rwanda Introduces DesaDe, a new MTN-to-MTN voice pack for Just Rwf 200

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.