Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo Perezida Kagame yahaye uwakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo Perezida Kagame yahaye uwakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta na rimwe u Rwanda rujya rwifuza intambara kuko ruzi ingaruka zayo, agira inama uwakunze kuvuga ko yifuza kurutera, yazamubaza iby’intambara kuko afite icyo ayiziho kandi ko nta kiza cyayo kuko ikiruta byose ari amahoro.

Umukuru w’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Mu butumwa yatanze nyuma yo kuyobora uyu muhango, yagarutse birambuye ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cyakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23.

Perezida Kagame yavuze ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga 100 kandi ko iyo yose itabayeho kubera u Rwanda nkuko rutwererwa M23.

Nubwo ibi bibazo bireba Congo Kinshasa ndetse ari na yo ikwiye kubikemura ariko u Rwanda rwemera kuba rwatanga ubufasha mu kubishakira umuti.

Ati “Kuko twakungukira mu ituze ry’umuturanyi. Amahoro muri Congo cyangwa mu burasirazuba bwa Congo, ni amahoro kuri twe.”

Yavuze ko u Rwanda rutifuza intambara na rimwe kuko ruzi neza ingaruka zayo, mu gihe abavuga ko bayifuza, batazizi.

Perezida Paul Kagame agaruka ku byagiye bitangazwa na Perezida Felix Tshiskedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitangazamakuru mpuzamahanga ko yifuza gutera u Rwanda, yavuze ko hari hakwiye gutekerezwa uburyo Ibihugu byombi byakomeza umubano no gukorana aho gutekereza intambara.

Ati “Iyo nza kugira inama uwo muntu wakunze kuvuga ibi, nakamugiriye inama ko dukeneye gukorana no kubana mu mahoro, kuko niba wifuza umuntu uzi iby’intambara, rwose uzaze umbaze kuko hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi kandi nzi neza ko ntakiruta kugira amahoro.”

Hari impamvu nyinshi zo kujya muri Congo

Agaruka ku birego byo gushinja u Rwanda ko rujya muri Congo Kinshasa, Perezida Kagame yagize ati “nibajije ikibazo nti ‘kubera iki? Kuki u Rwanda rwajya muri Congo’ nkeka ko wanabona igisubizo kuko hari impamvu zatuma tujyayo.”

Yatanze urugero rwo kuba muri 2019 umutwe wa FDLR waragabye ibitero mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, uturutse muri Congo, ukanica bamwe mu Banyarwanda, ndetse no muri uyu mwaka hakaba hari ibisasu by’ibibombe byarashwe mu Rwanda.

Ati “Ibyo ubwabyo ni ubushotoranyi bwagombye gutuma twambuka umupaka. Nasabye Perezida inshuro nyinshi ko yatwemerera tugakorana n’inzego zabo mu gukemura ikibazo cya FDLR, arabyanga, nkomeza kwibaza impamvu yabyanze. Ndamubwira nti ‘wanze ko dukorana ariko tuzabyikorera’.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo biganiro, ibitero bya FDLR byakomeje no muri uyu mwaka ubwo haterwaga biriya bisasu.

Ati “Ndamubwira nti ‘ubu ni ubutumire buhagije’, nabibwiye Perezida wa Congo. Mu gihe nari ndiho nshaka ubutumire bwo gufatanya na bo mu gukemura ikibazo, mu byukuri kurasa ibisasu byambukiranya umupaka ku butaka bwacu, ni ubutumire bwuzuye. Ubwo butumwa buracyariho.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko abahora bavuga ko kubaha ubusugire bwa Congo na we ari ko abyemera ariko ko n’ubw’u Rwanda butagomba kuvogerwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + nineteen =

Previous Post

IFOTO: Abaperezida b’Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

Next Post

Intuma z’Itsinda ry’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye zaganiriye n’umuyobozi muri RDF

Related Posts

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intuma z’Itsinda ry’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye zaganiriye n’umuyobozi muri RDF

Intuma z’Itsinda ry’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye zaganiriye n’umuyobozi muri RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.