• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze za America, Donald Trump, yavuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abizi ko bikomeye, ariko ko muri iki gihe adafite byinshi yabivugaho.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho umwe mu banyamakuru yamubajije ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byazamuye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Uyu munyamakuru yagize ati “Ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba bibi cyane, ndetse na João Lourenço yagerageje inzira z’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko arifuza ko amahoro n’ituze bigaruka, ariko ibibazo biri kurushaho gukara, nifuzaga kumenya niba hari umugambi ufite mu bihe biri imbere ku kugarura amahoro muri DRC.”

Mu kumusubiza mu buryo bwihuse, Donald Trump yagize ati “Urabaza ikibazo cy’u Rwanda, ndabizi ni ikibazo gikomeye cyane rwose ndabyemera, ariko sintekereza ko ari ikibazo cyo kuvugaho nonaha, ariko ndabizi ni ikibazo kiremereye.”

Hirya y’ejo hashize, tariki 29 Mutarama, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, cyibanze ku ngingo zirimo icyakorwa ngo impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarike imirwano.

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho kandi kuvuga ko yiteguye gukorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu cya USA, mu byatuma mu karere haboneka amahoro n’umutekano.

Yari yagize ati “Niteguye kuzakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Trump mu kuzanira amahoro n’umutekano abaturage akarere kacu bakwiye kugira.”

Ubutegetsi bwa Leta Zunze za America bucyuye igihe, bwari buyobowe na Joe Biden, bwakunze kubogama no kugwa mu mutego w’ikinyoma cy’ibirego byegetswe ku Rwanda, na bwo bugashinja iki Gihugu gufasha umutwe wa M23, gusa bwakunze kuvuga ko bushyigikiye ko umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC ntahandi wava atari uko ubutegetsi bw’iki Gihugu buzemera kuganira n’umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

Next Post

Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye

Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.