Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze za America, Donald Trump, yavuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abizi ko bikomeye, ariko ko muri iki gihe adafite byinshi yabivugaho.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho umwe mu banyamakuru yamubajije ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byazamuye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Uyu munyamakuru yagize ati “Ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba bibi cyane, ndetse na João Lourenço yagerageje inzira z’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko arifuza ko amahoro n’ituze bigaruka, ariko ibibazo biri kurushaho gukara, nifuzaga kumenya niba hari umugambi ufite mu bihe biri imbere ku kugarura amahoro muri DRC.”

Mu kumusubiza mu buryo bwihuse, Donald Trump yagize ati “Urabaza ikibazo cy’u Rwanda, ndabizi ni ikibazo gikomeye cyane rwose ndabyemera, ariko sintekereza ko ari ikibazo cyo kuvugaho nonaha, ariko ndabizi ni ikibazo kiremereye.”

Hirya y’ejo hashize, tariki 29 Mutarama, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, cyibanze ku ngingo zirimo icyakorwa ngo impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarike imirwano.

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho kandi kuvuga ko yiteguye gukorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu cya USA, mu byatuma mu karere haboneka amahoro n’umutekano.

Yari yagize ati “Niteguye kuzakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Trump mu kuzanira amahoro n’umutekano abaturage akarere kacu bakwiye kugira.”

Ubutegetsi bwa Leta Zunze za America bucyuye igihe, bwari buyobowe na Joe Biden, bwakunze kubogama no kugwa mu mutego w’ikinyoma cy’ibirego byegetswe ku Rwanda, na bwo bugashinja iki Gihugu gufasha umutwe wa M23, gusa bwakunze kuvuga ko bushyigikiye ko umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC ntahandi wava atari uko ubutegetsi bw’iki Gihugu buzemera kuganira n’umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − one =

Previous Post

Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

Next Post

Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye

Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.