Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza afungurwa vuba na bwangu, ko u Rwanda rwamaze kwigobotora ubukoloni, rudashobora kugendera ku gitutu cya mpatse Ibihugu yabaye amateka.
Ni nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ifashe ibyemezo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 birimo ibireba u Rwanda, bijyanye na Ingabire Victoire Umuhoza umaze igihe afungiwe ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’Abagizi ba nabi.
Mu myanzuro yafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, harimo ireba Ibihugu nka Cyprus, Togo n’u Rwanda rwasabwe ngo gufungura byihuse uyu munyapolitiki.
Mu nyandiko iri ku rubuga rw’Inteko ya EU, ku birebana n’u Rwanda, iyi nteko yasabye ko “habaho kurekura byihuse kandi nta mananiza Victoire Ingabire, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’u Rwanda, akaba na Perezida w’Ishyaka Dalfa-Umurinzi.”
Abagize iyi Nteko bavuze ko hari ibidakwiye ngo byagiye bikorerwa abatavuga rumwe n’u Rwanda, abanyamakuru ndetse n’abo mu miryango itari iya Leta, ngo bagiye bandagazwa, abandi bagafungwa.
Iki cyemezo cyo kurekura Ingabire Victoire Umuhoza, cyatowe ku bwiganze bw’amajwi 549 batoye bagishyigikiye, mu gihe babiri batoye bacyanga, n’abandi 41 bifashe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga agira icyo avuga kuri ibi byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, yagize ati “Ndashaka kwibuza Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi ko, niba barabyibagiwe, u Rwanda n’Igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga kuva ubukoloni bw’Abanyaburayi bwashyirwaho akadomo. Nta mwanzuro w’Ubukoloni bushya (Neocolonial) ushobora guhindura ibintu bifatika.”
Iyi Nteko Ishinga Amategeko y’ubumwe bw’u Burayi irasabira Ingabire kurekurwa, mu gihe ataranaburana mu mizi, dore ko yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Uyu munyapolitiki Ingabire Victoire wiyemerera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, guteza imvururu, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu Bihugu by’amahanga, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyo kwigaragambya.
RADIOTV10
Reka reka ntarekurwe twe turatekanye nabanze aryozwe Ibyo guhingabanya umutuzo wu Rwanda