Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

radiotv10by radiotv10
20/11/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 19 baguye mu gitero gikomeye cyagabwe n’indege z’Abarusiya ku nyubako z’amacumbi y’abaturage mu mujyi wa Ternopil, mu burengerazuba bwa Ukraine, nk’uko Leta ya Ukraine yabitangaje.

Ibi bitero byaje bikurikira ibindi u Burusiya bwagabye kuri Ukraine mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nabyo byakomerekeje abantu 66 ndetse byangiza ibikorwa remezo by’ingufu n’ubwikorezi, ibyatumye umuriro w’amashanyarazi ubura mu turere tumwe na tumwe mu gihe Ukraine ubu iri mu gihe cy’ubukonje bukabije.

U Burusiya bwagabye ibitero bya drone zirenga 470 n’ibisasu bya misile birenga 48 nk’uko ubuyobozi muri Ukraine bwabitangaje.

Ibi byatumye igihugu cya Pologne, gisanzwe ari umunyamuryango wa OTAN giherereye ku mupaka w’Uburengerazuba bwa Ukraine, gihagarika ingendo zo mu kirere by’agateganyo ndetse cyohereza indege zacyo ngo zirinde ikirere cy’icyo gihugu.

Perezida Volodymyr Zelenskiy, wagombaga kugirira ibiganiro muri Turkiya mu rwego rwo kongera kuzahura ibiganiro by’amahoro n’Uburusiya, yemeje ko inzu z’abaturage nyinshi zo mu mujyi wa Ternopil zarashwe, ndetse avuga ko hashobora kuba hari abandi bantu benshi bakiri munsi y’ibikuta by’izo nzu.

Perezida Zelenskiy yasabye ibihugu by’inshuti na Ukraine kongera igitutu ku Burusiya kugira ngo burangize intambara imaze hafi imyaka ine, ndetse no guha Kyiv misile nyinshi kurushaho zo kurinda ikirere cyayo.

Yagize ati: “Buri gitero cy’ubugome kigabwa kigamije guhitana ubuzima bw’abaturage b’abasivile cyerekana ko igitutu gishyirwa ku Burusiya gikwiye. Ibihano bikaze no guha ubufasha Ukraine ni byo bishobora guhindura ibi.”

Ingano y’ibyangijwe n’ibyo bitero ntiramenyekana, icyakora hashyizweho ingamba zo gusaranganya amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − one =

Previous Post

Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

Next Post

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.