Abantu 19 baguye mu gitero gikomeye cyagabwe n’indege z’Abarusiya ku nyubako z’amacumbi y’abaturage mu mujyi wa Ternopil, mu burengerazuba bwa Ukraine, nk’uko Leta ya Ukraine yabitangaje.
Ibi bitero byaje bikurikira ibindi u Burusiya bwagabye kuri Ukraine mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nabyo byakomerekeje abantu 66 ndetse byangiza ibikorwa remezo by’ingufu n’ubwikorezi, ibyatumye umuriro w’amashanyarazi ubura mu turere tumwe na tumwe mu gihe Ukraine ubu iri mu gihe cy’ubukonje bukabije.
U Burusiya bwagabye ibitero bya drone zirenga 470 n’ibisasu bya misile birenga 48 nk’uko ubuyobozi muri Ukraine bwabitangaje.
Ibi byatumye igihugu cya Pologne, gisanzwe ari umunyamuryango wa OTAN giherereye ku mupaka w’Uburengerazuba bwa Ukraine, gihagarika ingendo zo mu kirere by’agateganyo ndetse cyohereza indege zacyo ngo zirinde ikirere cy’icyo gihugu.
Perezida Volodymyr Zelenskiy, wagombaga kugirira ibiganiro muri Turkiya mu rwego rwo kongera kuzahura ibiganiro by’amahoro n’Uburusiya, yemeje ko inzu z’abaturage nyinshi zo mu mujyi wa Ternopil zarashwe, ndetse avuga ko hashobora kuba hari abandi bantu benshi bakiri munsi y’ibikuta by’izo nzu.
Perezida Zelenskiy yasabye ibihugu by’inshuti na Ukraine kongera igitutu ku Burusiya kugira ngo burangize intambara imaze hafi imyaka ine, ndetse no guha Kyiv misile nyinshi kurushaho zo kurinda ikirere cyayo.
Yagize ati: “Buri gitero cy’ubugome kigabwa kigamije guhitana ubuzima bw’abaturage b’abasivile cyerekana ko igitutu gishyirwa ku Burusiya gikwiye. Ibihano bikaze no guha ubufasha Ukraine ni byo bishobora guhindura ibi.”
Ingano y’ibyangijwe n’ibyo bitero ntiramenyekana, icyakora hashyizweho ingamba zo gusaranganya amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10











