Imodoka nini yari ipakiye amakara yifashishwa mu gutunganya sima yari ivanye mu Gihugu cya Tanzania, yakoreye impanuka mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, uwari uyitwaye ahita yitaba Imana.
Iyi mpanuka yakozwe n’ikamyo ifite pulake ya RL 4626 yerecyeza ku ruganda rutunganya Sima rwa CIMERWA ruherereye mu Karere ka Rusizi, mu gihe iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri muri Nyamasheke.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko hahise hatangira iperereza ry’icyaba cyayiteye.
Yagize ati “Umushoferi gukata ikoni rihari biramunanira agonga umukingo, imodoka igwa igaramye iramugwira ahita apfa.”
SP Emmanuel Kayigi avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka, yahise ahasiga ubuzima, umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Bushenge.
Umwe mu baturage babonye iyi mpanuka ubwo yabaga, bavuga ko bakeka ko iriya modoka yari yacitse feri, kuko yamanutse ihorora, igahita igwa igaramye.
Umwe yagize ati “Yageze hafi y’umuhanda ugana ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura mu ikorosi rihari, imodoka irahurura cyane nk’iyabuze feri, tubona ayikubise ku mukingo iragaruka igarama ku nkengero z’umuhanda.”
Iyi modoka yahise yangirika cyane, ndetse n’amakara yari ipakiye, ahita ameneka, ndetse aranangirika bikabije, mu gihe yari ajyanywe gutunganywamo sima muri CIMERWA.


RADIOTV10










