Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo n’ibisazi by’imbwa biterwa no kurumwa n’imbwa, aho hagaragajwe ko mu mwaka wa 2025 gusa, abariwe na zo mu Rwanda bageze mu 3 200.
Abagera kuri 40% by’abahitanwa n’indwara y’ibisazi by’imbwa ni abana bari munsi y’imyaka 15. Ari yo mpamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ku bufatanye na Rwanda NGOs Forum, bari mu bukangurambaga bugamije gukumira indwara zititaweho, zirimo n’ibisazi by’imbwa, hasobanurirwa abaturage uburyo bakwirinda kurumwa n’imbwa, cyane cyane hibandwa ku bana bakiri bato.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Remera, bavuga ko igitiza umurindi iki kibazo ari imbwa zizerera mu baturage, zititabwaho n’abazifite, bigatuma ziruma abantu hirya no hino.
Mukamana Chantal avuga ko iki kibazo kibahangayikishije, ati “Hari imbwa usanga zirirwa zitembera mu ngo z’abantu. Aha zijya ziruma abaturage, hari n’abahasiga ubuzima, kuko hari uherutse kwitaba Imana mu Murenge wacu wa Remera azize kurumwa n’imbwa.”
Nsengiyumva Jean Claude, na we avuga ko imbwa zizerera zibangamira umutekano w’abaturage, ati “Hari imbwa ziba zitagira ba nyirazo zigenda mu mihanda, zikajya no mu ngo. Zigeze kuruma umuturanyi wanjye, biraduhangayikishije. Hagize igikorwa gifatwa ku mbwa zizerera byadufasha.”
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yatangaje ko hafashwe ingamba zo gukumira kurumwa n’imbwa.
Ati “Zimwe mu ngamba twafashe harimo kubarura imbwa zose, zigakingirwa, izidafite ba nyirazo zikamenyekana, ndetse no guhana abatita ku mbwa zabo.”
Umukozi mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Hitiyaremye Nathan, asaba buri wese kubigira ibye mu kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa dore ko ihangayikishije.
Yagize ati “Abafite imbwa barasabwa kuzirinda kuzerera no kuzibaruza bakazikingiza, kwirinda gushotora imbwa kugira ngo itakuruma. Igihe irumye umuntu, uwo yarumwe agomba koza igikomere n’amazi meza n’isabune mu gihe cy’iminota 15 no kwihutira kujya kwa muganga mbere y’amasaha 24.”
Imibare iheruka yo mu mwaka ushize wa 2025 igaragaza ko mu Gihugu hose habarurwa abantu barenga 3 000 barumwe n’imbwa.
Akarere ka Nyagatare kaza ku mwanya wa mbere, aho abariwe n’imbwa ari 392, Huye ku mwanya wa kabiri ho habarwa 352, Gasabo ikaza ikurikira aho habarwa 249.



Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10







