Inzobere mu guteza imbere umurimo mu Bihugu byo muri Afurika, zivuga ko kuba urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri bigira ingaruka ku mibereho yarwo no ku iterambere ry’Ibihugu, zikavuga ko hakenewe impinduka mu guhangana n’iki kibazo.
Izi nzobere mu Bihugu bitandukanye ku isi, zigaragaza ko kubona imirimo ishobora gutunga abayikora bikiri ikibazo gikomeye. Umubare munini w’abaturage wiganje mu mirimo itanditse, ibafasha gucuma iminsi ariko ntibashobore gutera imbere.
Hendrina Doroba uyobora ishami rishinzwe uburezi no gukarishya ubwenge muri Banki Nyafurika itsura amajyambere, yagize ati “Ni ingezi cyane kuzirikana ingaruka z’ubushomeri bwugarije urubyiruko rwa Afurika. Umubare w’urubyiruko uriyongera, ariko isoko ry’umurimo ntirihura n’abayikeneye. Tuzi ko 83% by’urubyiruko rungana na miliyoni 18 binjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka mu Bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara; babura akazi.”
André Bogui umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga ushizwe umurimo; avuga ko iki kibazo gikomeye kubera ko bituma uru rubyiruko rugorwa n’imibereho.
Ati “Ikibazo gikomeye uyu munsi, ni uko hari miliyoni nyinshi z’urubyiruko ruzahajwe n’ubushomeri. Abenshi bajya mu mirimo itanditse kandi idashobora kubateza imbere. Ubuzima bwabo burangirika kubera ko badafite amashuri yabahesha ubumenyi bw’umwuga.”
Ku ruhande rw’u Rwanda Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa avuga ko n’imirimo micye ihari itagira abayikora kubera ubumenyi bucye bafite.
Ati “Reka mbibutse ko ubumenyi budahuye n’isoko ry’umurimo bukomeje kuba imbogamizi mu guhanga imirimo no gutanga umusaruro. Ndetse binagira n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Ibihugu byacu. Ubushakashatsi bugaragaza ko abakoresha batatu muri bane bavuga ko batigeze banyurwa n’ubushobozi bw’abakozi babo.”
Umunyemari Karere Denis, na we aherutse kubivugira imbere y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame mu Nama y’Igihugu y’Umushikirano yabaye mu mpera za Gashyantare 2023.
Yagize ati “Ariko abantu bafite impamyabumenyi ntabwo bazi kwandika inyandiko zisaba akazi. Ku bantu icumi bagusaba akazi, hanyuramo nk’umwe na we aba ari muri za 60%. Ndibaza ireme ry’uburezi ryagiye hehe?”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yavuze ko bitaragera ku rwego babivugaho, icyakora na we yemeye ko hari ikigomba gukorwa.
Ati “Tubivuze muri rusange tukavuga ko ireme ntarihari, ngira ngo twese twaba tuvuga ko twicaye aha nta reme dufite cyangwa ntacyo dushobora gukora. Ntirihari ku rugero rushimishije. Ni yo mpamvu urwego rw’uburezi bisaba byinshi mu kubaka ubushobozi bw’abakora muri urwo rwego cyane cyane duhereye kuri mwarimu.”
Perezida Kagame yabitanzeho umurongo, agira ati “Ugize abantu benshi bize badafite akazi ni ikibazo. Ariko ni ikibazo kimwe ugomba gukemura. Ikibazo kimwe ugomba gukemura ni uguhuza ubwo bumenyi n’akazi. Ni cyo kibazo gusa ufite. Ariko kugira abatize badafite akazi, ni ibibazo bibiri. […] Na none ntibivuze ko uzarangiza kwiga wese azabona akazi. Ariko hari n’ubwo bitari ngombwa kukabona kuko akazi abantu iyo bize bashobora kwihangira imirimo. Ariko utize kwihangira imirimo biragoye.”
Abashinzwe umurimo bavuga ko inzego zifata ibyemezo zigomba gushora amafaranga menshi mu guhanga imiromo no gufasha urubyiruko kugira ubumenyi buhuye n’igihe cy’ikoranabuhanga.
URwanda rufite umuhigo wo guhanga imirimo ingana na miliyoni imwe n’igice bitarenze mu mwaka wa 2024. Icyo ngo ni kimwe mu bisubizo by’ubushomeri bukomeje kwibasira urubyiruko.
David NZABONIMPA
RADIOTV10