Umubyeyi wo mu Karere ka Burera, yasabye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen.(Rtd) James Kabarebe kuzamubwirira Perezida Paul Kagame ko abageze mu zabukuru bamushimira byimazeyo, kuba abafasha kugira amasaziro meza.
Ni mu kiganiro kigufi uyu mubyeyi yagiranye na Gen. (Rtd) James Kabarebe ubwo yari amaze gutangiza ku mugaragaro ubukangumbaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato mu Karere ka Burera.
Muri ubu bukangurambaga, hateganyijwemo ibikorwa by’umuganda wiswe ‘Umuganda Professional Program’, ahanakozwe imirimo yo kubakira no gusanira abatishoboye, ndetse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, General (Rtd) James Kabarebe akaba yakoze igikorwa cyo gusanira inzu umwe mu baturage.
Uyu mubyeyi wagaragaje ibyishimo yatewe n’iki gikorwa yakorewe, kimwe n’ibindi akorerwa binyuze muri gahunda za Leta zo gufasha abageze mu zabukuru, yegereye Gen (Rtd) James Kabarebe, amugaragariza imbamutima ze byumwihariko ishimwe yumva yifuza gutura Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Yanshyize muri VUP ngafata utwo dufaranga, none muri kureba ibi bikorwa mukoze aha, mbonye wese ntayigiraga, mbonye hariya bahinga imboga…”
Yakomeje agira ati “Ni ukuri munshimirire uwo muyobozi, nabera sinari nabona ubuyobozi bumeze gutya [ahita akoma amashyi].”
Muri iki kiganiro kigufi, Gen (Rtd) Kabarebe na we yabwiye uyu mubyeyi ko Umukuru w’u Rwanda yifuza ko ibi yakorewe byagera kuri bose nubwo ubushobozi buhari hari aho butuma bigarukira. Ati “Ni we uba wadutumye [Perezida] Icyifuzo cye ni uko abantu bose baba heza, bakamera neza.”
Abageze mu zabukuru batishoboye, bagenewe ubushobozi bw’akabando ko kwicumba muri izi ntege nke baba bagezemo, nko muri gahunda ya VUP, aho bagenerwa amafaranga abafasha kubona iby’ibanze mu buzima.
RADIOTV10