Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikimushimisha ku kuzukuruza, Urubuga nkoranyambaga akunda,…-P.Kagame yasubije ibibazo by’amatsiko

radiotv10by radiotv10
08/11/2023
in MU RWANDA
0
Ikimushimisha ku kuzukuruza, Urubuga nkoranyambaga akunda,…-P.Kagame yasubije ibibazo by’amatsiko
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yabajijwe bimwe mu bibazo by’amatsiko, birimo ikimushimisha kurusha ibindi mu kuba yaruzukuruje, avuga ko ari byose, ndetse n’umugani mugufi w’ikinyarwanda akunda kurusha indi.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ikigo Norrsken Kigali House gifasha ba rwiyemezamirimo b’imishinga y’ikoranabuhanga.

Mu gufungura ku mugaragaro iki kigo cyubatse mu Mujyi wa Rwagati, Perezida Paul Kagame yabajijwe ibibazo bijyanye n’urwego rw’ubukundu n’ishoramari rya Afurika, agaragaza ko uyu Mugabane ari isoko rikomeye, bityo ko abashoramari badakwiye kuwirengagiza.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yari asoje gusubiza ibibazo by’abitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuganga, uwari uyoboye ibi biganiro, na we yavuze ko yifuza gukoresha ayo mahirwe akabaza Perezida Kagame bimwe mu bibazo by’amatsiko, yahereye ku rubuga nkoranyambaga akunda kurusha izindi, asubiza agira ati “Ni Twitter.”

Uyu wari uyoboye ibiganiro yakomeje amubaza ati “Ni ikihe kintu ukunda kurusha ibindi mu kuba waruzukuruje?”, Perezida Kagame amusubiza agira ati “Ni byose.”

Yanamubajijwe ku cyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda kitari cyitezwe, avuga ko ari uguhindura imyumvire y’Abanyarwanda.

Ati “Kuva ku guhora bategereje inkunga z’abandi, bakagera ku rwego rwo kwigira ubwacu ariko nanone tukanakorana n’abandi. Ariko kuba imyumvire yarahindutse, ni ingenzi.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yabajijwe inama yagira umutoza Mikel Arteta w’ikipe ya Arsenal asanzwe anakunda, avuga ko ari gukora neza inshingano ze, ahubwo ko yamusaba kongera ndetse no gukomerezaho.

Yanabajijwe umugani mugufi w’ikinyarwanda akunda kurusha iyindi, ati “Hari umugani uvuga ngo ‘uwanze kubwirwa ntabwo yanga kubona’. Bivuze ko tugomba kumva cyane ariko nanone tukumva ko tugomba kwirengera igiciro cy’amakosa twakora, bituma abantu bagomba kurushaho gukora cyane, bagatekereza ingaruka zo gukora ibitaboneye.”

Perezida Kagame yafunguye ikigo Norrsken Kigali House
Yagaragarijwe bimwe mu bikorwa bihakorerwa
Yagiranye ikiganiro n’abitabiriye uyu muhango
Yabajijwe ibibazo by’amatsiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + four =

Previous Post

Abafana ba AC Milan bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragariza umunyezamu wa PSG ko bakimufitiye inzika

Next Post

Iby’urukundo rwakekwaga hagati y’umuhanzi Nyarwanda n’umukobwa w’uburanga ari kugaragaza byagiye hanze

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’urukundo rwakekwaga hagati y’umuhanzi Nyarwanda n’umukobwa w’uburanga ari kugaragaza byagiye hanze

Iby’urukundo rwakekwaga hagati y’umuhanzi Nyarwanda n’umukobwa w’uburanga ari kugaragaza byagiye hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.