Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje Itegeko rishya riteganya igifungo kuva ku myaka itatu ku muntu wese wahamwe n’icyaha cyerekeye ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina.
Umushinga w’iri tegeko kandi unateganya igifungo cy’imyaka itanu ku wahamwe n’icyaha cyo gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abaryamana bahuje ibitsina.
Abadepite kandi bateye utwatsi icyifuzo cyo kugerageza gusimbuza icyo gifungo imirimo ifitiye Igihugu akamaro cyangwa gutanga ubujyanama.
Uyu mushinga w’itegeko wari ushyigikiwe n’amashyaka abiri akomeye muri Ghana, ukaba uzatangira gukurikizwa ari uko Perezida Nana Akufo-Addo ashyize umukono kuri iri tegeko, icyakora na we aheruka kuvuga ko azarisinya niba Abarishyigikiye ari benshi.
Kuryamana kw’abahuje ibitsina byari bisanzwe binyuranyije n’amategeko muri Ghana, ndetse bihanishwa igifungo cy’imyaka Itatu.
Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’umushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina muri Ghana, ivuga ko ari uguhutaza uburenganzira bwa muntu.
Usibye Leta Zunze Ubumwe za America zababajwe n’iri tegeko, imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko iri tegeko riramutse ryemejwe byaba ari ihohotera no guhutaza uburenganzira bwa muntu.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10