Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikindi kirungo mu kwakirana ubwuzu abakiliya muri Banki izwiho kudatenguha abayigana

radiotv10by radiotv10
03/10/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Ikindi kirungo mu kwakirana ubwuzu abakiliya muri Banki izwiho kudatenguha abayigana
Share on FacebookShare on Twitter

Banki ya Ecobank iri mu zizwiho umwihariko wo gutanga serivisi zinoze no kwita ku bakiliya, yatangije icyumweru cyahariwe abakiliya bayo, giteganyijwemo ibikorwa binyuranye, birimo kubibutsa gukoresha ikoranabuhanga ubundi bagakomeza kunogerwa na serivisi zayo.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, aho ku cyicaro cyayo, byasaga nk’ibirori ari na ko abakiliya bakomeza kwakiranwa urugwiro rwinshi.

Kuri uyu munsi wa mbere w’icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya ba Ecobank; uwinjiye muri iyi Banki wese yakirizwaga ineza kuva ku bashinzwe umutekano kugeza ku muntu wa nyuma umuha serivisi yamuzanye.

Uko ni ko buri mukiliya winjiraga muri Ecobank byiriwe, ajo amara kwinjira agakomereza ku meza yateguweho ibinyobwa bidasembuye, ubundi akerekeza aho agomba guherwa serivisi imuzanye muri banki. Abakozi baramwakira; bakamuganiriza anafata iryo funguro ryateguriwe abakiliya.

Aline Rwigimba ushinzwe kwita ku bakiliya muri Ecobank, avuga ko ibi bikorwa bigamije kurushaho gusobanurira abakiliya babo serivisi batanga ndetse no kubibutsa kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Ati “Dufite serivisi nyinshi dushaka kwereka abakiliya bacu muri iki cyumweru. Hari inguzanyo ikomeye yitwa Ellevate ihabwa abagore. Muri iki cyumweru turashaka kwereka abakiliya bacu ko n’abadamu batwegera bazabona iyo nguzanyo.

Iki cyumweru cyose twashyizemo ingufu kugira ngo abakiliya batugana tubasobanurire uko bakoresha ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga rigabanya umwanya wo kuza, kuko ashobora kurikoresha agakomeza n’indi mirimo.”

Willison Cyiza, umwe mu bakiliya ba Ecobank, waje kwaka serivisi ku munsi wa mbere w’iki cyumweru cy’abakiliya, avuga ko uko imyaka igenda ishira, iyi banki irushaho kugenda itanga serivisi zinoze.

Yagize ati “Kugeza ubu turashima kandi batanga serivisi nziza. Murabona ko hari serivisi nyinshi bashyizeho. Ubu nshobora gukoresha telephone nkabitsa cyangwa nkabikuza amafaranga ntavuye mu rugo. Twizeye ko muri iki cyumweru hazabo serivisi zinoze kurushaho uko byari bisanzwe.”

Ecobank ivuga ko iki gikorwa ngarukamwaka kimaze gutanga umusaruro, ndetse izi mbaraga zashyizwe mu kunoza imitangire ya serivisi, zigomba guhora zimeze uko no ku mashami yose bafite mu Gihugu.

Umukiliya yazaga akakiranwa ifunguro ubundi akaganirizwa

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Nyamagabe: Abari bafite ikibabaje bari bamaranye imyaka 2 bagarukanye inkuru nziza bavuga n’icyo bayikesha

Next Post

Ufite izina rizwi ku Isi yagaragaje amarangamutima y’ibyo yiboneye mu Rwanda atazibagirwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ufite izina rizwi ku Isi yagaragaje amarangamutima y’ibyo yiboneye mu Rwanda atazibagirwa

Ufite izina rizwi ku Isi yagaragaje amarangamutima y’ibyo yiboneye mu Rwanda atazibagirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.