Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) ifite abakinnyi bafatwa nk’abayoboye ruhago y’isi y’ubu, barimo babiri bahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, ishobora gutandukana na Neymar.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyitwa Foot Mercato ni uko Paris Saint Germain yaba yiteguye gutandukana na Neymar, ibi bikaba ari umwaka wa 2 bikurikiranya dore ko n’umwaka ushize babigerageje bikanga.
Luis Campos, ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri PSG, amakuru avuga ko yamaze gutangira gukurikirana ibisabwa byose kugira ngo barebe ko kurekura Umunya Brazil, Neymar, byazakunda.
Ni nyuma y’uko, mu minsi ishize, bamwe mu bafana ba b’iyi kipe ya PSG bigaragambirije hanze y’inzu, Neymar abamo, iherereye mu gace ka Bougival, bamusaba ko yabavira mu ikipe.
Gusa PSG yanenze ku mugaragaro ibikorwa by’aba bafana, nubwo ngo rwihishwa, ubuyobozi bw’iyi kipe na bwo bushobora kuba bufite ibyifuzo bimwe n’aba bafana by’uko Neymar yagenda.
Ikinyamakuru cya Foot Mercato, muri Werurwe 2022, cyari cyahishuye ko PSG yegereye amakipe atandukanye, ireba ko yagurisha Neymar. Ikindi ni uko kuza muri iyi kipe kwa Luis Campos ntacyo byigeze bihindura, ngo ahubwo na we yagiye agerageza kuba yarekura uyu Kizigenza w’Umunya Brazil, Neymar, ukina asatira, nubwo batigeze babitangaza ku mugaragaro kugira ngo bitagaragara nko kumutesha agaciro.
Amakuru ava muri PSG avuga ko iyi kipe yaba yongeye gushaka uburyo itandukana n’uyu Neymar aho ngo begereye bamwe mu bagurisha abakinnyi (agents) ngo barebe aho uyu mukinnyi yagurishwa, ariko kandi badahenzwe.
Ikipe ya Chelsea ni imwe mu zagiye zivugwaho ko zifuza Neymar mu gihe gishize gusa Ikinyamakuru “Foot Mercato” cyahishuye ko Manchester United iri gukurikiranira hafi iby’uyu mukinnyi, ariko ngo hakaba hari n’andi makipe akomeye amwifuza nubwo yari yarongereye amasezerano ye, muri Paris Saint Germain, biteganyijwe ko azageza muri 2027.
Cedrick KEZA
RADIOTV10