Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ifite abakinnyi bayoboye ruhago y’Isi cyera kabaye igiye kurekuramo umwe

radiotv10by radiotv10
06/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ifite abakinnyi bayoboye ruhago y’Isi cyera kabaye igiye kurekuramo umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) ifite abakinnyi bafatwa nk’abayoboye ruhago y’isi y’ubu, barimo babiri bahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, ishobora gutandukana na Neymar.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyitwa Foot Mercato ni uko Paris Saint Germain yaba yiteguye gutandukana na Neymar, ibi bikaba ari umwaka wa 2 bikurikiranya dore ko n’umwaka ushize babigerageje bikanga.

Luis Campos, ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri PSG, amakuru avuga ko yamaze gutangira gukurikirana ibisabwa byose kugira ngo barebe ko kurekura Umunya Brazil, Neymar, byazakunda.

Ni nyuma y’uko, mu minsi ishize, bamwe mu bafana ba b’iyi kipe ya PSG bigaragambirije hanze y’inzu, Neymar abamo, iherereye mu gace ka Bougival, bamusaba ko yabavira mu ikipe.

Gusa PSG yanenze ku mugaragaro ibikorwa by’aba bafana, nubwo ngo rwihishwa, ubuyobozi bw’iyi kipe na bwo bushobora kuba bufite ibyifuzo bimwe n’aba bafana by’uko Neymar yagenda.

Ikinyamakuru cya Foot Mercato, muri Werurwe 2022, cyari cyahishuye ko PSG yegereye amakipe atandukanye, ireba ko yagurisha Neymar. Ikindi ni uko kuza muri iyi kipe kwa Luis Campos ntacyo byigeze bihindura, ngo ahubwo na we yagiye agerageza kuba yarekura uyu Kizigenza w’Umunya Brazil, Neymar, ukina asatira, nubwo batigeze babitangaza ku mugaragaro kugira ngo bitagaragara nko kumutesha agaciro.

Amakuru ava muri PSG avuga ko iyi kipe yaba yongeye gushaka uburyo itandukana n’uyu Neymar aho ngo begereye bamwe mu bagurisha abakinnyi (agents) ngo barebe aho uyu mukinnyi yagurishwa, ariko kandi badahenzwe.

Ikipe ya Chelsea ni imwe mu zagiye zivugwaho ko zifuza Neymar mu gihe gishize gusa Ikinyamakuru “Foot Mercato” cyahishuye ko Manchester United iri gukurikiranira hafi iby’uyu mukinnyi, ariko ngo hakaba hari n’andi makipe akomeye amwifuza nubwo yari yarongereye amasezerano ye, muri Paris Saint Germain, biteganyijwe ko azageza muri 2027.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 9 =

Previous Post

Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

Next Post

Icyakorewe umuyobozi w’urwego rukomeye i Burundi wahaye urw’amenyo uwagaragaye yegereye Tshisekedi yasinziriye

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyakorewe umuyobozi w’urwego rukomeye i Burundi wahaye urw’amenyo uwagaragaye yegereye Tshisekedi yasinziriye

Icyakorewe umuyobozi w’urwego rukomeye i Burundi wahaye urw’amenyo uwagaragaye yegereye Tshisekedi yasinziriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.