• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Inter Miami, yo muri Leta Zunze Ubumwe za America ikinamo rutahizamu Lionel Messi uri mu b’ibihe byose ku Isi, yongereye amasezerano y’umwaka umwe Luis Suarez, wayoboye abayitsindiye ibitego muri 2024, ari na bwo yari akinyinjiramo.

Aya masezerano ya Luis Suárez, azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2025 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri USA (Major League Soccer).

Uyu rutahizamu w’imyaka 37, yakiniye amakipe akomeye i Burayi nka Ajax hagati ya 2007 na 2011, atwarana na yo ibikombe bibiri, ari byo icya Shampiyona y’ Buholandi n’igikombe cy’Igihugu.

Yakiniye kandi Liverpool yo mu Bwongereza kuva muri 2011 kugeza muri 2014, atwarana na yo igikombe kimwe cya Football League Cup. Luis Suárez yanakiniye kandi FC Barcelone yo muri Espagne hagati ya 2014 na 2020, atwarana na yo ibikombe 13, birimo bine bya Shampiyona na kimwe cya UEFA Champions League.

Yanakiniye Atletico Madrid kuva muri 2020 kugeza muri 2022, aho yayifashije kwegukana igikombe kimwe cya Shampiyona, ubu akaba akinira Inter Miami amaze gutsindira ibitego 25 muri rusange birimo ibitego 20 yatsinze muri Shampiyona gusa.

Luis Alberto Suárez Díaz, nyuma yo kongera amasezerano muri Inter Miami, ushinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru muri iyi kipe, Raúl Sanllehí, yavuze ko uyu mukinnyi yafashije iyi kipe mu mwaka w’imikino warangiye.

Yagize ati “Muri 2024, Suárez yahaye byose Inter Miami, bimugira umwe mu bataka bayo beza cyane b’ibihe byose, yitwaye neza ku rwego rwo hejuru mu ikipe yacu, kandi tunejejwe no kubona ibyo bikomeza mu mwaka utaha. Luis Suárez, uretse kuba ari we wadutsindiye ibitego byinshi muri uyu mwaka, yanayoboraga bagenzi be mu ikipe, kandi ntawakwirengagiza uruhare rwe rugaragara.”

Luis Suárez uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu ya Uruguay yakiniye imikino 143, akayitsindira ibitego 69, yaje muri Inter Miami mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, asangamo abakinnyi bahoze bakinana muri FC Barcelone, ari bo Jordi Alba, Sergio Busquets ndetse na Kizigenza Lionel Messi.

Kongera amasezerano kwe muri Inter Miami, bivuze ko agiye gukorana n’umutoza mushya w’iyi kipe Javier Mascherano, banakinanye muri FC Barcelone.

Suárez, na we nyuma yo kongera amasezerano, yagize ati “Ndishimye cyane kandi ndanezerewe bihambaye ku bwo gukomereza hano undi mwaka, nkabasha kunezezwa no kubana n’abafana b’iyi kipe, kuri twe baba bameze nk’umuryango. Twumva hari isano rikomeye hagati yacu n’abafana kandi twizeye ko umwaka utaha twazarushaho kubashimisha.”

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + eighteen =

Previous Post

Amakuru agezweho ku mugabo wo muri Kamonyi wahigishwaga uruhindu akekwaho kwica umugore we

Next Post

Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.