Bikomeje kuvugwa ko Paris Saint Germain (PSG) yifuza umutoza mushya aho José Mourinho, akaba ari mu bahabwa amahirwe menshi yo gutoza iyi kipe isanzwe ikorana n’u Rwanda muri gahunda yo guhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyitwa RMC Sport binyuze muri Diario AS, uyu mutoza w’Umunya Portugal, José Mourinho, na we yaba yishimiye kuva mu ikipe ya AS Roma, atoza kuri ubu, maze akerekeza muri PSG. José Mourinho n’ikipe ya AS Roma bari ku mwanya wa 7 muri Shampiyona y’Ubutaliyani, Serie A, aho barushwa amanota 5 n’ikipe iri ku mwanya wa 4, nibura wabahesha kuzakina UEFA Champions League y’umwaka utaha w’imikino, 2023-2024. Gusa ariko iyi AS Roma, batazira Giallorossi, iri kwitegura umukino wa 1/2 cy’irangiza muri UEFA Europa League izahuramo na Bayer Leverkusen kuri uyu wa 4 w’iki Cyumweru.
Amakuru aravuga ko Umutoza Christophe Galtier, iminsi ye muri Paris Saint Germain iri kugerwa ku mashyi kandi ko Mourinho, nyuma y’uko atabashije kuzana abakinnyi yifuzaga muri AS Roma mu mpeshyi iheruka, kuri ubu byamushimisha kuva muri iyi AS Roma, ikinira kuri Stadio Olimpico y’i Roma, nyamara ayifitemo amasezerano, biteganyijwe ko, azamugeza muri 2024. Ibi bivuze ko byasaba ibiganiro na AS Roma kugira ngo abe yayivamo.
Kugeza ubu, Luis Campos, ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri PSG, bivugwa ko yamaze gutangira kugirana ibiganiro na mwene wabo w’Umunya Portugal, José Mourinho, nubwo ngo batabitangaza ku mugaragaro kugeza batwaye igikombe cya Shampiyona y’Ubufaransa, Ligue 1, y’uyu mwaka w’imikino 2022-2023. Ku rundi ruhande ariko bari babanje kwifuza Zinedine Zidane, wahoze atoza ikipe ya Real Madrid, ariko uyu mutoza w’Umufaransa akaba yaragiye abatera utwatsi.
Birasa n’aho Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kidasobanura neza uruhande ikipe ya PSG ihagazemo, dore ko Zidane na Mourinho bafite imitoreze itandukanye, ariko na none birushaho kugaragara ko gutwara igikombe cya UEFA Champions League ari byo byonyine byatuma umutoza wa PSG arambana akazi ke, akaba yarenza umwaka muri iyi kipe.
Cedrick KEZA
RADIOTV10