Mu irushanwa rihuza inzego z’umutekano ku Isi ryitabirwa n’abafite ubumenyi budasanzwe rizwi nka SWAT Challenge ryaberaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, imwe mu makipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu gace ko kunyura mu nzitane (Obstacle course), itsinda amakipe 102.
Ni agace kabaye kuri wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 muri iri rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu 70, aho Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yongeye kwitwara neza.
Muri aka gace ka Obstacle course, RNP SWAT Team 1 yabaye iya mbere ikoresheje iminota 3:46.2, ihigika andi makipe 102 bari bahanganiye muri iri rushanwa ryabaye mu gihe cy’iminsi 5, mu gihe mu mwaka ushize yari yakoresheje 03:54, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatanu.
Ikipe ya kabiri y’u Bushinwa (China Police Team B), ni yo yaje ku mwanya wa kabiri, yegukana umudari wa silver, mu gihe ikipe yayo ya gatatu (China Police Team C) yatwaye umudari wa bronze.
Ikipe ya kabiri ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 2) yaje ku mwanya wa 12 mu cyiciro cyo kunyura mu nzitane, ari na cyo cyasoje irushanwa ryose ryabaga ku nshuro ya gatandatu.
Mu byiciro byose bigize irushanwa SWAT Challenge; Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 10, mu gihe ikipe ya Kabiri yaje ku mwanya wa 18.
Amakipe yose yitabiriye irushanwa 103 yo mu Bihugu 70 byo hirya no hino ku isi, ryaberaga i Dubai rihuza imitwe y’inzego z’umutekano mu gihe kingana n’iminsi itanu, aho yarushanwaga mu byiciro bitandukanye bigize irushanwa birimo imyitozo yo kumasha, gushakisha abanyabyaha, ubutabazi, kumanukira ku migozi no kunyura mu nzira z’inzitane.
RADIOTV10