Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yacanye umucyo mu irushanwa mpuzamahanga ry’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

radiotv10by radiotv10
06/02/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yacanye umucyo mu irushanwa mpuzamahanga ry’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu irushanwa rihuza inzego z’umutekano ku Isi ryitabirwa n’abafite ubumenyi budasanzwe rizwi nka SWAT Challenge ryaberaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, imwe mu makipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu gace ko kunyura mu nzitane (Obstacle course), itsinda amakipe 102.

Ni agace kabaye kuri wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 muri iri rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu 70, aho Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yongeye kwitwara neza.

Muri aka gace ka Obstacle course, RNP SWAT Team 1 yabaye iya mbere ikoresheje iminota 3:46.2, ihigika andi makipe 102 bari bahanganiye muri iri rushanwa ryabaye mu gihe cy’iminsi 5, mu gihe mu mwaka ushize yari yakoresheje 03:54, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatanu.

Ikipe ya kabiri y’u Bushinwa (China Police Team B), ni yo yaje ku mwanya wa kabiri, yegukana umudari wa silver, mu gihe ikipe yayo ya gatatu (China Police Team C) yatwaye umudari wa bronze.

Ikipe ya kabiri ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 2) yaje ku mwanya wa 12 mu cyiciro cyo kunyura mu nzitane, ari na cyo cyasoje irushanwa ryose ryabaga ku nshuro ya gatandatu.

Mu byiciro byose bigize irushanwa SWAT Challenge; Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 10, mu gihe ikipe ya Kabiri yaje ku mwanya wa 18.

Amakipe yose yitabiriye irushanwa 103 yo mu Bihugu 70 byo hirya no hino ku isi, ryaberaga i Dubai rihuza imitwe y’inzego z’umutekano mu gihe kingana n’iminsi itanu, aho yarushanwaga mu byiciro bitandukanye bigize irushanwa birimo imyitozo yo kumasha, gushakisha abanyabyaha, ubutabazi, kumanukira ku migozi no kunyura mu nzira z’inzitane.

Ikipe ya Mbere ya Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu gace ka Obstacle course

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Icyemezo batewe n’ibyo babona nko guheezwa ku majyambere cyazamuye imvugo zibusanye hagati y’inzego

Next Post

Batekera kuri Gaz, baravurwa, bacungirwa umutekano na RDF,…Uko Aba FARDC bahungiye mu Rwanda babayeho

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Batekera kuri Gaz, baravurwa, bacungirwa umutekano na RDF,…Uko Aba FARDC bahungiye mu Rwanda babayeho

Batekera kuri Gaz, baravurwa, bacungirwa umutekano na RDF,…Uko Aba FARDC bahungiye mu Rwanda babayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.