Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

 Ikipe y’u Rwanda U-18  yitabiriye  imikino y’Afurika muri Madagascar

radiotv10by radiotv10
31/07/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
 Ikipe y’u Rwanda U-18  yitabiriye  imikino y’Afurika muri Madagascar
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe  y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18 iri mu mujyi wa  Antananarivo muri Madagascar ahagiye kubera imikino  y’Afurika  muri  Basketball mu batarengeje imyaka 18 “FIBA U-18 African Championship 2022” kuva  taliki 04 kugeza 14 Kanama 2022.

Ni  irushanwa rizitabirwa n’amakipe 10 arimo ikipe y’u Rwanda, Madagascar, Algeria, Angola, Benin, Misiri, Guinea, Mali, Senegal na Tanzania. Iyi ni inshuro ya kabiri Madagascar igiye kwakira iyi mikino y’Afurika nyuma yo kuyakira bwa mbere muri 2014.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatanu taliki 29 Nyakanga 2022. Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS, Shema Maboko Didier yayishyikirije ibendera ry’igihugu abasaba guhatana bagahesha ishema u Rwanda  bagiye bahagarariye.

Iyi kipe mu kwitegura iyi mikino y’Afurika yakinnye imikino itandukanye ya gicuti aho yatsinze IPRC Kigali amanota 81 kuri 72 inatsinda kandi UGB amanota 68 kuri 60.

Iyi mikino y’Afurika igiye kuba ku nshuro ya 21, amakipe abiri azitwara neza azabona itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19  “FIBA U-19 Basketball World Cup 2023” izabera muri  Hungary.

Ikipe y’u Rwanda U-18 yabonye itike yo kwitabira iyi mikino y’Afurika nyuma yo kwitwara neza aho yegukanye igikombe cy’Akarere ka 5, imikino  yabereye i Kampala muri Uganda kuva taliki 12-18 Kamena 2022.

Iyi kipe y’u Rwanda ni inshuro ya 5 igiye kwitabira imikino y’Afurika . Inshuro 4 ziheruka ni  2010, 2012, 2016 na 2018. Muri 2010 na 2016, iri rushanwa ryabereye mu Rwanda. Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza muri  2016 ubwo yasorezaga ku mwanya wa 5 naho ubwo iheruka muri iyi mikino muri 2018 yasoreje ku mwanya wa 6.

Kugeza ubu, ikipe y’u Rwanda  ntirabasha kubona itike y’imikino y’igikombe cy’Isi   “FIBA U-19 Basketball World Cup”. Ku rutonde, ikipe y’u Rwanda U-18 iri ku mwanya wa 51 ku Isi na 09 muri Afurika.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda

Aba ni Bahizi Meddy, Kwizera Hubert Sage, Cyiza Nshuti , Kayinamura Emmanuel, Nubaha Ghislain, Karenzi Brian, Rutatika Sano Dick, Rusizana Allan, Mugalu Mike, Ishimwe Samy Arsene, Kabera Prince na Rutsindura Brillant Brave.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 6 =

Previous Post

Liverpool yatunguye Man City iyitwara FA Community Shield – AMAFOTO

Next Post

Mu gihe Isoko ryenda kuremura Etincelles yaryinjiyemo isinyisha 5 barimo n’uwo muri RDC

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu gihe Isoko ryenda kuremura Etincelles yaryinjiyemo isinyisha 5 barimo n’uwo muri RDC

Mu gihe Isoko ryenda kuremura Etincelles yaryinjiyemo isinyisha 5 barimo n’uwo muri RDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.