Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

 Ikipe y’u Rwanda U-18  yitabiriye  imikino y’Afurika muri Madagascar

radiotv10by radiotv10
31/07/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
 Ikipe y’u Rwanda U-18  yitabiriye  imikino y’Afurika muri Madagascar
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe  y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18 iri mu mujyi wa  Antananarivo muri Madagascar ahagiye kubera imikino  y’Afurika  muri  Basketball mu batarengeje imyaka 18 “FIBA U-18 African Championship 2022” kuva  taliki 04 kugeza 14 Kanama 2022.

Ni  irushanwa rizitabirwa n’amakipe 10 arimo ikipe y’u Rwanda, Madagascar, Algeria, Angola, Benin, Misiri, Guinea, Mali, Senegal na Tanzania. Iyi ni inshuro ya kabiri Madagascar igiye kwakira iyi mikino y’Afurika nyuma yo kuyakira bwa mbere muri 2014.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatanu taliki 29 Nyakanga 2022. Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS, Shema Maboko Didier yayishyikirije ibendera ry’igihugu abasaba guhatana bagahesha ishema u Rwanda  bagiye bahagarariye.

Iyi kipe mu kwitegura iyi mikino y’Afurika yakinnye imikino itandukanye ya gicuti aho yatsinze IPRC Kigali amanota 81 kuri 72 inatsinda kandi UGB amanota 68 kuri 60.

Iyi mikino y’Afurika igiye kuba ku nshuro ya 21, amakipe abiri azitwara neza azabona itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19  “FIBA U-19 Basketball World Cup 2023” izabera muri  Hungary.

Ikipe y’u Rwanda U-18 yabonye itike yo kwitabira iyi mikino y’Afurika nyuma yo kwitwara neza aho yegukanye igikombe cy’Akarere ka 5, imikino  yabereye i Kampala muri Uganda kuva taliki 12-18 Kamena 2022.

Iyi kipe y’u Rwanda ni inshuro ya 5 igiye kwitabira imikino y’Afurika . Inshuro 4 ziheruka ni  2010, 2012, 2016 na 2018. Muri 2010 na 2016, iri rushanwa ryabereye mu Rwanda. Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza muri  2016 ubwo yasorezaga ku mwanya wa 5 naho ubwo iheruka muri iyi mikino muri 2018 yasoreje ku mwanya wa 6.

Kugeza ubu, ikipe y’u Rwanda  ntirabasha kubona itike y’imikino y’igikombe cy’Isi   “FIBA U-19 Basketball World Cup”. Ku rutonde, ikipe y’u Rwanda U-18 iri ku mwanya wa 51 ku Isi na 09 muri Afurika.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda

Aba ni Bahizi Meddy, Kwizera Hubert Sage, Cyiza Nshuti , Kayinamura Emmanuel, Nubaha Ghislain, Karenzi Brian, Rutatika Sano Dick, Rusizana Allan, Mugalu Mike, Ishimwe Samy Arsene, Kabera Prince na Rutsindura Brillant Brave.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − nine =

Previous Post

Liverpool yatunguye Man City iyitwara FA Community Shield – AMAFOTO

Next Post

Mu gihe Isoko ryenda kuremura Etincelles yaryinjiyemo isinyisha 5 barimo n’uwo muri RDC

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu gihe Isoko ryenda kuremura Etincelles yaryinjiyemo isinyisha 5 barimo n’uwo muri RDC

Mu gihe Isoko ryenda kuremura Etincelles yaryinjiyemo isinyisha 5 barimo n’uwo muri RDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.