Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’Ikipe ya Intare FC nyuma y’isubikwa ry’umukino w’Igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza iyi kipe na Rayon Sports, wanazamuye impaka ndende.
Ni icyemezo cyatanzwe n’Ikipe ya Intare FC nyuma y’isubikwa ry’umukino wagombaga kuba ku ya 8 Werurwe 2023, ukabera kuri stade ya Muhanga, waje kwimurirwa kuri sitade ya Bugesera kuri iyo taliki n’ubundi, aho wari kuba i saa sita n’igice, ukabanziriza umukino na wo w’igikombe cy’Amahoro APR FC yakiriyemo Ivoire Olympic.
Gusa ubwo Rayon Sports yari iri kwerekeza kuri iki kibuga cya Bugesera, bitunguranye, yamenyeshejwe na FWERWAGA ko umukino wayo utakibaye, ahubwo ko wimuriwe ku ya 10 Werurwe 2023.
Ni ibintu bitashimishije iyi kipe dore ko ku ya 12 Werurwe 2023 yari ifite umukino utoroshye wa Shampiyona yari buhuremo na AS Kigali (baje no kunganyamo igitego 1-1), ndetse bituma Rayon itumira ikiganiro n’itangazamakuru imenyesha abakunzi bayo ko ivuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro kubera akajagari n’akavuyo kari mu mitegurire ya FERWAFA.
Ibi byatumye Intare FC, isanzwe ikina mu cyiciro cya 2, yumva ko isekewe n’amahirwe yo gukomeza muri 1/4 cy’irangiza, nyamara yari yaratsinzwe umukino ubanza ibitego 2-1.
Gusa nyuma y’ibiganiro na FERWAFA, ikipe ya Rayon Sports yemeye kugaruka mu gikombe cy’Amahoro, ibintu bitashimishije Intare FC, itari yamenyeshejwe iby’izi mpinduka, bityo ku ya 12 Werurwe, ihita yandikira FERWAFA iyisaba ko Rayon Sports yaterwa mpaga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) yateye utwatsi iby’ubu busabe bwa Intare FC, ahubwo iyibwira ko umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro ifitanye na Rayon Sports uzakinwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, ubere kuri sitade ya Bugesera.
Cedric KEZA
RADIOTV10