Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikirego cyasabaga ko ikipe ikunzwe mu Rwanda ifatirwa icyemezo gikomeye cyatewe utwatsi

radiotv10by radiotv10
25/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikirego cyasabaga ko ikipe ikunzwe mu Rwanda ifatirwa icyemezo gikomeye cyatewe utwatsi
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’Ikipe ya Intare FC nyuma y’isubikwa ry’umukino w’Igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza iyi kipe na Rayon Sports, wanazamuye impaka ndende.

Ni icyemezo cyatanzwe n’Ikipe ya Intare FC nyuma y’isubikwa ry’umukino wagombaga kuba ku ya 8 Werurwe 2023, ukabera kuri stade ya Muhanga, waje kwimurirwa kuri sitade ya Bugesera kuri iyo taliki n’ubundi, aho wari kuba i saa sita n’igice, ukabanziriza umukino na wo w’igikombe cy’Amahoro APR FC yakiriyemo Ivoire Olympic.

Gusa ubwo Rayon Sports yari iri kwerekeza kuri iki kibuga cya Bugesera, bitunguranye, yamenyeshejwe na FWERWAGA ko umukino wayo utakibaye, ahubwo ko wimuriwe ku ya 10 Werurwe 2023.

Ni ibintu bitashimishije iyi kipe dore ko ku ya 12 Werurwe 2023 yari ifite umukino utoroshye wa Shampiyona yari buhuremo na AS Kigali (baje no kunganyamo igitego 1-1), ndetse bituma Rayon itumira ikiganiro n’itangazamakuru imenyesha abakunzi bayo ko ivuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro kubera akajagari n’akavuyo kari mu mitegurire ya FERWAFA.

Ibi byatumye Intare FC, isanzwe ikina mu cyiciro cya 2, yumva ko isekewe n’amahirwe yo gukomeza muri 1/4 cy’irangiza, nyamara yari yaratsinzwe umukino ubanza ibitego 2-1.

Gusa nyuma y’ibiganiro na FERWAFA, ikipe ya Rayon Sports yemeye kugaruka mu gikombe cy’Amahoro, ibintu bitashimishije Intare FC, itari yamenyeshejwe iby’izi mpinduka, bityo ku ya 12 Werurwe, ihita yandikira FERWAFA iyisaba ko Rayon Sports yaterwa mpaga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) yateye utwatsi iby’ubu busabe bwa Intare FC, ahubwo iyibwira ko umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro ifitanye na Rayon Sports uzakinwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, ubere kuri sitade ya Bugesera.

Cedric KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 3 =

Previous Post

Ruhango: Umugabo arakekwa gukorera amahano umugore we agahita yishyikiriza RIB

Next Post

MTN ifitiye inkuru nziza Abanyarwanda bifuza gutunga Smartphone zigezweho za Interineti inyaruka

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN ifitiye inkuru nziza Abanyarwanda bifuza gutunga Smartphone zigezweho za Interineti inyaruka

MTN ifitiye inkuru nziza Abanyarwanda bifuza gutunga Smartphone zigezweho za Interineti inyaruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.