Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikiri gukorwa ku mpamvu nshya yatahuweho gutera rumwe rubyiruko rw’u Rwanda kwanga ishuri

radiotv10by radiotv10
22/01/2024
in MU RWANDA
1
Ikiri gukorwa ku mpamvu nshya yatahuweho gutera rumwe rubyiruko rw’u Rwanda kwanga ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ivuga ko rumwe mu rubyiruko rwanga kwiga kuko hari bagenzi babo barangije amashuri bakabura akazi, ikavuga ko hari ikiri gutekerezwa nk’umuti w’iki kibazo.

Mu gihe hari gukorwa ibikorwa binyuranye byo kwitegura umunsi w’Intwari, urubyiruko runyuranye ruri guhabwa inyigisho zo gukora ibikorwa by’ubutwari birimo n’ibyaruteza imbere bikanateza imbere Igihugu cyarwibarutse.

Gusa bamwe mu basore n’inkumi bavuga ko bitoroshye kuko no kwihangira imirimo bahora basabwa, na byo bibasaba igishoro batapfa kwigongera.

Ni mu gihe Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ivuga ko nanone muri uko kwihangira imirimo, bishingira ku masomo baba barahawe mu mashuri, ariko hakaba hari imbogamizi za bamwe bari kwanga kwiga.

Imwe mu mpamvu itangwa na rumwe mu rubyiruko rwanze kwiga, ni uko hari bagenzi babo barangije amashuri ariko bakirirwa bababona barabuze ibyo bakora.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Abdallah Jean Nepo Utumatwishima avuga ko hari gushakwa umuti w’iki kibazo, ukazahera mu masomo atangirwa mu mashuri y’ibanze.

Yagize ati “Ubu turimo kuganira na Minisiteri y’Uburezi ngo isomo ryitwa ‘entrepreneurship’ riba mu mashuri yisumbuye, ribe isomo ryo kwiga umurimo. Urugero niba muri mu Majyaruguru nka Musanze bahinga ibirayi; tuzi neza ko abaturage baho bakeneye urubyiruko rubafasha gutubura imbuto y’ibirayi.”

Nubwo bamwe mu rubyiruko banga ishuri; ngo hari n’abahabwa akazi ariko bakabura ubunyangamugayo ku kazi, nk’uko bitangazwa na bamwe muri ba rwiyemezamirimo.

Umwe ati “Ni byo koko ikibazo cy’umurimo mu rubyiruko kirahari, turakibona. Urubyiruko nta kazi bafite koko, ariko mu kazi kacu abakozi barabuze. Urubyiruko rurangiza kwiga uramuzana mu bucuruzi bwanjye; ukwezi kwa mbere akanyiba. Urubyiruko rwanyu murwigishe indangagaciro ku murimo n’ubunyangamugayo ku mafaranga.”

Bamwe mu rubyiruko na bo bemera ko izi ngeso mbi bavugwaho zigaragara kuri bamwe, ariko ko iyo myitwarire bayiterwa no gushaka gukira vuba.

Umwe ati “Iyo tugiye kwaka akazi badusaba uburambe, tukibaza aho twabukura kandi n’amashuri badusaba twarayize, ariko hari ikintu yavuze ko tugomba gukomeza kwiga kubera ko n’iyi Si ari ishuri.”

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ivuga ko mu buryo bwo gufasha urubyiruko gutungwa n’ubumenyi bafite; bemeranyije n’inzego zitandukanye ko imirimo mishya yose izajya ivuka igomba gushyira imbere urubyiruko.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Claude Mivumbi says:
    2 years ago

    Hari nabize iryo Somo muri za kaminuza Kandi bakigaramye Aho ngaho , ikibazo cy’akazi kirimo guhera kumirimo ihangwa n’igihugu abayigenzura bakabikorana umwete muke Kandi bakabikora bavugako bafite ibishoro ugasanga barimo kwerekana za bank statement ziriho cash ariko mubyukuri ayo mafaranga Atari destine kuriyo project izaba launching.
    Leta ikagira byabintu Koko biratanga akazi Kandi atariko biri.
    Nibanze igenzure iki kintu.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 1 =

Previous Post

Senegal: Hatangajwe umubare ubayeho bwa mbere w’abazahatanira umwanya wa Perezida

Next Post

M23 nyuma y’ibitero byahitanye abakomando bayo yahise ishyiraho amabwiriza akarishye aho igenzura

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 nyuma y’ibitero byahitanye abakomando bayo yahise ishyiraho amabwiriza akarishye aho igenzura

M23 nyuma y’ibitero byahitanye abakomando bayo yahise ishyiraho amabwiriza akarishye aho igenzura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.