Ikiri gukorwa ku mpamvu nshya yatahuweho gutera rumwe rubyiruko rw’u Rwanda kwanga ishuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ivuga ko rumwe mu rubyiruko rwanga kwiga kuko hari bagenzi babo barangije amashuri bakabura akazi, ikavuga ko hari ikiri gutekerezwa nk’umuti w’iki kibazo.

Mu gihe hari gukorwa ibikorwa binyuranye byo kwitegura umunsi w’Intwari, urubyiruko runyuranye ruri guhabwa inyigisho zo gukora ibikorwa by’ubutwari birimo n’ibyaruteza imbere bikanateza imbere Igihugu cyarwibarutse.

Izindi Nkuru

Gusa bamwe mu basore n’inkumi bavuga ko bitoroshye kuko no kwihangira imirimo bahora basabwa, na byo bibasaba igishoro batapfa kwigongera.

Ni mu gihe Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ivuga ko nanone muri uko kwihangira imirimo, bishingira ku masomo baba barahawe mu mashuri, ariko hakaba hari imbogamizi za bamwe bari kwanga kwiga.

Imwe mu mpamvu itangwa na rumwe mu rubyiruko rwanze kwiga, ni uko hari bagenzi babo barangije amashuri ariko bakirirwa bababona barabuze ibyo bakora.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Abdallah Jean Nepo Utumatwishima avuga ko hari gushakwa umuti w’iki kibazo, ukazahera mu masomo atangirwa mu mashuri y’ibanze.

Yagize ati “Ubu turimo kuganira na Minisiteri y’Uburezi ngo isomo ryitwa ‘entrepreneurship’ riba mu mashuri yisumbuye, ribe isomo ryo kwiga umurimo. Urugero niba muri mu Majyaruguru nka Musanze bahinga ibirayi; tuzi neza ko abaturage baho bakeneye urubyiruko rubafasha gutubura imbuto y’ibirayi.”

Nubwo bamwe mu rubyiruko banga ishuri; ngo hari n’abahabwa akazi ariko bakabura ubunyangamugayo ku kazi, nk’uko bitangazwa na bamwe muri ba rwiyemezamirimo.

Umwe ati “Ni byo koko ikibazo cy’umurimo mu rubyiruko kirahari, turakibona. Urubyiruko nta kazi bafite koko, ariko mu kazi kacu abakozi barabuze. Urubyiruko rurangiza kwiga uramuzana mu bucuruzi bwanjye; ukwezi kwa mbere akanyiba. Urubyiruko rwanyu murwigishe indangagaciro ku murimo n’ubunyangamugayo ku mafaranga.”

Bamwe mu rubyiruko na bo bemera ko izi ngeso mbi bavugwaho zigaragara kuri bamwe, ariko ko iyo myitwarire bayiterwa no gushaka gukira vuba.

Umwe ati “Iyo tugiye kwaka akazi badusaba uburambe, tukibaza aho twabukura kandi n’amashuri badusaba twarayize, ariko hari ikintu yavuze ko tugomba gukomeza kwiga kubera ko n’iyi Si ari ishuri.”

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ivuga ko mu buryo bwo gufasha urubyiruko gutungwa n’ubumenyi bafite; bemeranyije n’inzego zitandukanye ko imirimo mishya yose izajya ivuka igomba gushyira imbere urubyiruko.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Claude Mivumbi says:

    Hari nabize iryo Somo muri za kaminuza Kandi bakigaramye Aho ngaho , ikibazo cy’akazi kirimo guhera kumirimo ihangwa n’igihugu abayigenzura bakabikorana umwete muke Kandi bakabikora bavugako bafite ibishoro ugasanga barimo kwerekana za bank statement ziriho cash ariko mubyukuri ayo mafaranga Atari destine kuriyo project izaba launching.
    Leta ikagira byabintu Koko biratanga akazi Kandi atariko biri.
    Nibanze igenzure iki kintu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru