Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Nyanza yari irimo abarwayi babiri n’abarwaza, yakoze impanuka ubwo yari igeze ku kigo cy’Ishuri Ryisumbuye rya E.S Nyanza mu Karere Karere ka Nyanza, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana, uretse kuba abari barimo bakomeretse.
Iyi mbangukiragutabara yakoze impanuka, yari irimo abarwayi babiri barimo umubyeyi n’umwana we n’abarwaza, ndetse n’umuforomo, n’umushoferi wari uyitwaye.
Iyi modoka itwara indembe yari iturutse ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi, yerecyeza ku Bitaro bya Nyanza, iza gukora impanuka ubwo yari igeze ku Kigo cy’Ishuri ryisumbuye rya E.S Nyanza, ita umuhanda, igwa muri iki kigo cy’Ishuri, mu kibuga cy’umukino w’amaboko wa Basketball.
Dr. Mfitumukiza Jerome uyobora Ibitaro bya Nyanza, yavuze ko ku bw’amahirwe iyi mpanuka nta muntu yahitanye, uretse kuba abari bayirimo bakomeretse na bwo bidakanganye.
Yagize ati “Polisi yapimye impanuka ntiraduha raporo, kandi yakoze isuzuma, cyakora imbangukiragutabara y’ibitaro bya Nyanza yakoze impanuka, yangiritse.”
Uyu Muyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, yatangaje ko nyuma y’iyi mpanuka, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryakoze isuzuma kuri iyi mpanuka.
Ntiharamenyekana icyateje iyi mpanuka y’imodoka itwara abarwayi, gusa yo ikaba yangiritse bikabije, kuko yagushije uruhande.
RADIOTV10