Mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika n’uw’u Burusiya Vladimir Putin, umwe mu bo kuri uyu Mugabane, Perezida w’Ibirwa bya Comoros, Azali Assoumani akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yamusabye guhagarika intambara muri Ukraine, kuko yazaniye akaga Isi yose by’umuhariko Afurika.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, igamije guhuza imbaraga hagati y’u Burusiya na Afurika mu kuzamura iterambere ry’uyu Mugabane.
Iyi nama ibaye nyuma y’umwaka n’igice hadutse intambara iri kubera muri Ukraine yashojwe n’u Burusiya, by’umwihariko yatangijwe na Perezida w’iki Gihugu, Vladimir Putin wari uyoboye iyi nama.
Nubwo yari inama yiga ku iterambere, Perezida w’Ibirwa bya Comoros, Azali Assoumani unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ibibazo birimo itumbagira ry’ibiciro ku isoko, kandi byose bikaba bishinze imizi kuri iriya ntambara.
Ati “Ni yo mpamvu dusaba abo bireba bose ngo boroshye uburyo ingano ziva mu Burusiya na Ukraine zagera mu Bihugu byacu. Ndetse turasaba amahoro arambye hagati y’u Burusiya na Ukraine.”
Yakomeje agira ati “Ubwo ni bwo butumwa mfite ku bwanjye n’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe. Ibyo ni nabyo twaganiriye na Perezida wa Ukraine. Turasaba Putin gushyira imbere amahoro, kandi twizeye ko ubusabe bwacu bwakiriwe kuko ari cyo ikiremwamuntu gikeneye.”
Abaperezida bitabiriye bari mbarwa
Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane wa Afurika ugizwe n’Ibihugu 54, bitabiriye iyi nama ni 17 nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Bivuze ko Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bitabiriye iyi nama, ari 31%, mu gihe ubwo yabaga ku nshuro ya mbere muri 2019 bari ku ijanisha rya 79% kuko bari 43.
Ni inama yabaye mu gihe bamwe mu Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika baraciye amarenga ko batazayitabira, nka William Ruto wari wabwiye umuherwe Mo Ibrahim muri Gicurasi 2023; ko we na Perezida Kagame bemeranya ko batazongera kwitabira ubutumire bw’Umukuru w’Igihugu kimwe, ari abo ku Mugabane wose wa Afurika.
Ubutegetsi bw’u Burusiya buvuga ko Abanyaburayi na Amerika ari bo batumye Abakuru b’Ibihugu bya Afurika batajya muri iyi nama, bubishingira ko bose bahawe ubutumire.
Icyakora abasesengura bavuga ko intambara iki Gihugu kimazemo umwaka muri Ukraine ari yo yatumye Ibihugu byinshi bifata umwanzuro wo kuzigama ikiguzi cy’urugendo rw’i St Petersburg.
U Burusiya na Afurika babanye neza
Mu ijambo rye, Perezida w’u Burusiya, Vladimir V Putin yavuze ko imikoranire isanzwe hagati y’Igihugu cye n’Umugabane wa Afurika; ihagaze neza anababwira ibyo bifuza kurushaho gushyimo ambaraga.
Bwana Putin yasubiyemo ko atigeze yibeshya ku ngingo yo kwitambika amasezerano na Ukraine yo kohereza ingano mu Bihugu bikennye.
Ingingo imwe isa n’iyakoze ku mitima y’aba Aakuru b’ibihugu; ni ubufasha bw’ingano Perezida Putin yababizeje ko mu mezi macye azatangira gufasha ibihugu byo muri Afurika bikennye kurusha ibindi.
Yagize ati “Mu mezi nka biri cyangwa atatu ari imbere tuzaha ingano Ibihugu bya Burkinafaso, Zimbabwe, Mali, Somalia, Repubulika ya Centrafrique, na Eritrea.”
Putin yavuze ko buri Gihugu kizahabwa toni ziri hagati y’Ibihumbi 25 na 50, ndetse u Burusiya bunishyure ikiguzi cy’ubwikorezi bwo kugezayo ibi binyampeke.
David NZABONIMPA
RADIOTV10