Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imbere ya Putin Perezida umwe muri Afurika yatoboye amubwira ikibabaje Isi yose

radiotv10by radiotv10
28/07/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Imbere ya Putin Perezida umwe muri Afurika yatoboye amubwira ikibabaje Isi yose
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika n’uw’u Burusiya Vladimir Putin, umwe mu bo kuri uyu Mugabane, Perezida w’Ibirwa bya Comoros, Azali Assoumani akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yamusabye guhagarika intambara muri Ukraine, kuko yazaniye akaga Isi yose by’umuhariko Afurika.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, igamije guhuza imbaraga hagati y’u Burusiya na Afurika mu kuzamura iterambere ry’uyu Mugabane.

Iyi nama ibaye nyuma y’umwaka n’igice hadutse intambara iri kubera muri Ukraine yashojwe n’u Burusiya, by’umwihariko yatangijwe na Perezida w’iki Gihugu, Vladimir Putin wari uyoboye iyi nama.

Nubwo yari inama yiga ku iterambere, Perezida w’Ibirwa bya Comoros, Azali Assoumani unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ibibazo birimo itumbagira ry’ibiciro ku isoko, kandi byose bikaba bishinze imizi kuri iriya ntambara.

Ati “Ni yo mpamvu dusaba abo bireba bose ngo boroshye uburyo ingano ziva mu Burusiya na Ukraine zagera mu Bihugu byacu. Ndetse turasaba amahoro arambye hagati y’u Burusiya na Ukraine.”

Yakomeje agira ati “Ubwo ni bwo butumwa mfite ku bwanjye n’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe. Ibyo ni nabyo twaganiriye na Perezida wa Ukraine. Turasaba Putin gushyira imbere amahoro, kandi twizeye ko ubusabe bwacu bwakiriwe kuko ari cyo ikiremwamuntu gikeneye.”

 

Abaperezida bitabiriye bari mbarwa

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane wa Afurika ugizwe n’Ibihugu 54, bitabiriye iyi nama ni 17 nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Bivuze ko Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bitabiriye iyi nama, ari 31%, mu gihe ubwo yabaga ku nshuro ya mbere muri 2019 bari ku ijanisha rya 79% kuko bari 43.

Ni inama yabaye mu gihe bamwe mu Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika baraciye amarenga ko batazayitabira, nka William Ruto wari wabwiye umuherwe Mo Ibrahim muri Gicurasi 2023; ko we na Perezida Kagame bemeranya ko batazongera kwitabira ubutumire bw’Umukuru w’Igihugu kimwe, ari abo ku Mugabane wose wa Afurika.

Ubutegetsi bw’u Burusiya buvuga ko Abanyaburayi na Amerika ari bo batumye Abakuru b’Ibihugu bya Afurika batajya muri iyi nama, bubishingira ko bose bahawe ubutumire.

Icyakora abasesengura bavuga ko intambara iki Gihugu kimazemo umwaka muri Ukraine ari yo yatumye Ibihugu byinshi bifata umwanzuro wo kuzigama ikiguzi cy’urugendo rw’i St Petersburg.

 

U Burusiya na Afurika babanye neza

Mu ijambo rye, Perezida w’u Burusiya, Vladimir V Putin yavuze ko imikoranire isanzwe hagati y’Igihugu cye n’Umugabane wa Afurika; ihagaze neza anababwira ibyo bifuza kurushaho gushyimo ambaraga.

Bwana Putin yasubiyemo ko atigeze yibeshya ku ngingo yo kwitambika amasezerano na Ukraine yo kohereza ingano mu Bihugu bikennye.

Ingingo imwe isa n’iyakoze ku mitima y’aba Aakuru b’ibihugu; ni ubufasha bw’ingano Perezida Putin yababizeje ko mu mezi macye azatangira gufasha ibihugu byo muri Afurika bikennye kurusha ibindi.

Yagize ati “Mu mezi nka biri cyangwa atatu ari imbere tuzaha ingano Ibihugu bya Burkinafaso, Zimbabwe, Mali, Somalia, Repubulika ya Centrafrique, na Eritrea.”

Putin yavuze ko buri Gihugu kizahabwa toni ziri hagati y’Ibihumbi 25 na 50, ndetse u Burusiya bunishyure ikiguzi cy’ubwikorezi bwo kugezayo ibi binyampeke.

Putin muri iyi nama

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − thirteen =

Previous Post

Ikipe ikomeye mu Rwanda irakangutse nyuma yo kwibazwaho

Next Post

Perezida Kagame yaganiriye n’Abajenerali muri RDF n’abayobozi mu zindi nzego z’umutekano (AMAFOTO)

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye n’Abajenerali muri RDF n’abayobozi mu zindi nzego z’umutekano (AMAFOTO)

Perezida Kagame yaganiriye n’Abajenerali muri RDF n’abayobozi mu zindi nzego z’umutekano (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.