Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imibare ikomeje kwiyongera y’abahitanywe n’umutingito wasize amarira menshi mu Bushinwa

radiotv10by radiotv10
07/01/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Imibare ikomeje kwiyongera y’abahitanywe n’umutingito wasize amarira menshi mu Bushinwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 95 ni bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, abandi barenga 130 barakomereka, nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye agace k’imisozi miremire ka Tibet mu Gihugu cy’ u Bushinwa.

Uyu Umutingito wibasiye agace ka Tibet, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, wari uri ku gipimo cya 7.1 nk’uko imibare yatangajwe n’Ikigo gishinzwe iby’Ubutaka mu Bushinwa ibigaragaza, ndetse iki kigo cyatangaje iyo mitingito iri bukomeze kumvikana.

Uyu mutingito kandi, wumvikanye no mu Bihugu bihana imbibi na Tibet, birimo Nepal ndetse n’ibice bimwe na bimwe by’u Buhindi.

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje, ndetse Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, na we yasabye ko hakorwa ibishoboka byose mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abaturage bagwiriwe n’ibikuta by’inyubako, hagamijwe kugabanya umubare w’abahitanywe n’icyo kiza no kwimura abaturage bibasiwe.

Aka karere kegereye cyane icyo twakwita nk’ibibuye isi yicayeho (tectonic plates), gakunze kwibasirwa n’imitingito ya hato na hato.

Umutingito uheruka ukomeye cyane wabaye muri 2015, wari uri kugipimo cya 7.8, wibasiye Igihugu cya Nepal, wahitanye hafi abantu 9 000, abandi barenga 20 000 barakomereka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + five =

Previous Post

Imikoranire y’ubutegetsi bwa Congo na FDLR yongeye kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga ukomeye

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yitabiriye igikorwa cyanitabiriwe na Tshisekedi muri Ghana

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yitabiriye igikorwa cyanitabiriwe na Tshisekedi muri Ghana

BREAKING: Perezida Kagame yitabiriye igikorwa cyanitabiriwe na Tshisekedi muri Ghana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.