Abantu 95 ni bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, abandi barenga 130 barakomereka, nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye agace k’imisozi miremire ka Tibet mu Gihugu cy’ u Bushinwa.
Uyu Umutingito wibasiye agace ka Tibet, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, wari uri ku gipimo cya 7.1 nk’uko imibare yatangajwe n’Ikigo gishinzwe iby’Ubutaka mu Bushinwa ibigaragaza, ndetse iki kigo cyatangaje iyo mitingito iri bukomeze kumvikana.
Uyu mutingito kandi, wumvikanye no mu Bihugu bihana imbibi na Tibet, birimo Nepal ndetse n’ibice bimwe na bimwe by’u Buhindi.
Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje, ndetse Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, na we yasabye ko hakorwa ibishoboka byose mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abaturage bagwiriwe n’ibikuta by’inyubako, hagamijwe kugabanya umubare w’abahitanywe n’icyo kiza no kwimura abaturage bibasiwe.
Aka karere kegereye cyane icyo twakwita nk’ibibuye isi yicayeho (tectonic plates), gakunze kwibasirwa n’imitingito ya hato na hato.
Umutingito uheruka ukomeye cyane wabaye muri 2015, wari uri kugipimo cya 7.8, wibasiye Igihugu cya Nepal, wahitanye hafi abantu 9 000, abandi barenga 20 000 barakomereka.
RADIOTV10