Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare mishya ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda hari icyo igaragaza cyo kwishimira

radiotv10by radiotv10
11/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Imibare mishya ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda hari icyo igaragaza cyo kwishimira
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko wagabanutseho 3.1% mu kwezi gushize kwa Nyakanga nubwo umuvuduko wabyo wakomeje kuba hejuru, kuko wari kuri 17,3%.

Iyi mibare mishya igaragaza ko nubwo ibiciro byazamutse ku muvuduko wa 17,3%, mu kwezi kwabanje kwa Kamena byari ku izamuka rya 20,4%. Ugereranije aya mezi yombi, umuvuduko wagabanutseho 3.1%.

Iki Kigo cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 29,2%.

Ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu mijyi byazamutseho 22,8%. Ariko mu cyaro byiyongera kuri 31,9%.

Inzego za leta zisubiramo kenshi ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riterwa n’umusaruro mucye ukomoka ku buhinzi.

Iri tumbagira ry’ibiciro ku isoko ryagaragaye mu kwezi kwabanjirije ukwezi kwo kwishimira umusaruro bamwe bagezeho.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza Umuganura mu cyumweru gishize tariki 4 Kanama wabereye mu Karere Rutsiro, yibukije ko igihembwe cy’ihinga cyegereje kandi ko hari ibimenyetso ko ikirere gishobora kuzagenda neza.

Yagize ati “Mbibutse ko igihembwe cy’ihinga 2024 A kigiye gutangira vuba. Abashinzwe ubumenyyi bw’ikirere baratubwira ko imvura ishobora kuza kare hagati muri uku kwezi, nkaba mbashishikariza guterera ku gihe, mukoresha imbuto ikwiriye, ibihingwa mubyiteho.”

Abakora mu rwego rw’ubuhinzi baracyafite umukoro wo kuzamura umusaruro ku rugero rukubye inshuro ebyiri ubwiyongere bw’abaturage. Ibi babishingira ko abashinzwe ubukungu bavuga ko abaturage biyongera ku rugero rusaga 2% buri mwaka, ariko umusaruro w’ubuhinzi wo ukaba ku rugero rwa 1% buri mwaka.

Abakora mu rwego rw’ubukungu, bavuga koi bi ari yo ntandaro y’itumbagira ry’ibiciro ku isoko kubera ko abantu barenze babiri bashobora kuba bahanganira ikiro kimwe cy’ibirayi ku isoko, bigatuma umucuruzi akomeza kugishyira ku giciro ashaka.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − eight =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru agezweho ku birori bikomeye bizana mu Rwanda abarimo ibyamamare

Next Post

Burera: Uko hakozwe operasiyo yo mu gicuku yafatiwemo ibitemewe 240.000

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Burera: Uko hakozwe operasiyo yo mu gicuku yafatiwemo ibitemewe 240.000

Burera: Uko hakozwe operasiyo yo mu gicuku yafatiwemo ibitemewe 240.000

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.