Imibare mishya igaragaza ko umuntu umwe mu munani mu batuye Isi, bafite umubyibuho ukabije, aho abantu bakuru bawufite bikubye inshuro zirenga ebyiri kuva mu 1990, naho mu ngimbi n’abangavu ukaba warikubuye kane.
Ubu bushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, bugaragaza ko abantu barenga miliyari imwe muri miliyari 7,8 zituye Isi, bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Uretse kuba umubare w’abantu bakuru bafite iki kibazo barikubye inshuro zirenga ebyiri kuva mu 1990, wanikubuye inshuro enye mu bantu bafite hagati y’imyaka itanu na 19.
Nanone kandi ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka wa 2022 abantu 43% mu bakuru batuye Isi, bari bafite ibilo byinshi ugereranyije n’ibyo bagakwiye kuba bafite.
Nanone kandi nubwo ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abafite ikibazo cy’imirire mibi yagabanutse, iki kibazo kiracyahangayikishije mu bice bimwe na bimwe, by’umwihariko mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Asia ndetse no muri Afurika yo Munsi y’Ubutayi bwa Sahara.
Ibihugu bifite imibare yo hejuru ku mpande zombi yaba ku bafite umubyibuho ukabije no kugwingira, muri 2022 byari Ibihugu byo mu Birwa bya Pacific na Caribbe ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati no mu majyaruguru ya Afurika.
Imirire mibi mu bwoko bwose, yaba kurya indyo ituzuye ndetse no kurya indyo irimo intungamubiri zirenze izikenewe, igira ingaruka ku buzima bwa muntu, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima-WHO.
Iri shami rivuga ko imirire mibi yo kurya indyo ituzuye, igira uruhare muri 1/2 cy’impfu z’abana batujuje imyaka itanu, rikavuga kandi ko umubyibuho ukabije utera indwara zitandura, zirimo iz’umutima, Diabetes ndetse na Cancer.
Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati “Ubu bushakashatsi bushya burashimangira akamaro ko gukumira no kurwanya umubyibuho ukabije, umuntu akiri muto, binyuze mu kuringaniza imirire, mu gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kwiyitaho bihoraho.”
Dr Tedros Adhanom yaboneyeho kandi gusaba Guverinoma z’Ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye, gushyiraho ingamba zo kurwanya umubyibuho ukabije.
RADIOTV10