Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imibare mishya ku mubyibuho ukabije irawugaragaza nk’icyorezo gisaba buri wese kwitekerezaho

radiotv10by radiotv10
06/03/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Imibare mishya ku mubyibuho ukabije irawugaragaza nk’icyorezo gisaba buri wese kwitekerezaho
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare mishya igaragaza ko umuntu umwe mu munani mu batuye Isi, bafite umubyibuho ukabije, aho abantu bakuru bawufite bikubye inshuro zirenga ebyiri kuva mu 1990, naho mu ngimbi n’abangavu ukaba warikubuye kane.

Ubu bushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, bugaragaza ko abantu barenga miliyari imwe muri miliyari 7,8 zituye Isi, bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Uretse kuba umubare w’abantu bakuru bafite iki kibazo barikubye inshuro zirenga ebyiri kuva mu 1990, wanikubuye inshuro enye mu bantu bafite hagati y’imyaka itanu na 19.

Nanone kandi ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka wa 2022 abantu 43% mu bakuru batuye Isi, bari bafite ibilo byinshi ugereranyije n’ibyo bagakwiye kuba bafite.

Nanone kandi nubwo ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abafite ikibazo cy’imirire mibi yagabanutse, iki kibazo kiracyahangayikishije mu bice bimwe na bimwe, by’umwihariko mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Asia ndetse no muri Afurika yo Munsi y’Ubutayi bwa Sahara.

Ibihugu bifite imibare yo hejuru ku mpande zombi yaba ku bafite umubyibuho ukabije no kugwingira, muri 2022 byari Ibihugu byo mu Birwa bya Pacific na Caribbe ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati no mu majyaruguru ya Afurika.

Imirire mibi mu bwoko bwose, yaba kurya indyo ituzuye ndetse no kurya indyo irimo intungamubiri zirenze izikenewe, igira ingaruka ku buzima bwa muntu, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima-WHO.

Iri shami rivuga ko imirire mibi yo kurya indyo ituzuye, igira uruhare muri 1/2 cy’impfu z’abana batujuje imyaka itanu, rikavuga kandi ko umubyibuho ukabije utera indwara zitandura, zirimo iz’umutima, Diabetes ndetse na Cancer.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati “Ubu bushakashatsi bushya burashimangira akamaro ko gukumira no kurwanya umubyibuho ukabije, umuntu akiri muto, binyuze mu kuringaniza imirire, mu gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kwiyitaho bihoraho.”

Dr Tedros Adhanom yaboneyeho kandi gusaba Guverinoma z’Ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye, gushyiraho ingamba zo kurwanya umubyibuho ukabije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 1 =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu y’inguzanyo ya mbere nini u Buyapani bwahaye u Rwanda n’icyo izakoreshwa

Next Post

Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo

Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.