• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in MU RWANDA
0
Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko abarwaye indwara ya Marburg biyogereyeho batatu bakaba 49, ndetse n’abakize bakaba biyongereyeho batatu, naho abamaze kwitaba Imana bakaba ari 12.

Ni imibare mishya yatangajwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, aho kuri uyu munsi hagaragaye abarwayi bashya batatu.

Iyi mibare kandi igaragaza ko abari kuvurwa ari 29, muri 49 bamaze gusanganwa iyi ndwara, mu gihe abamaze gukira ari umunani (8) nyuma yuko kuri iki Cyumweru hiyongereyeho batatu (3) baje basanga abandi batanu bari baherutse gutangazwa ko bakize.

Iki cyorezo kandi kimaze guhitana abantu 12, aho kuri iki Cyumweru nta muntu n’umwe witabye Imana akizize, kimwe n’umunsi wari wabanje wo ku wa Gatandatu.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 2 107, birimo 359 byafashwe kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, ari na byo byabonetsemo abantu batatu banduye iyi ndwara ya Marburg.

Kuri iki Cyumweru kandi, mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo gutanga inkingo z’iyi ndwara ya Marburg, byatangiriye ku bari mu cyiciro cy’abafite ibyago byinshi byo kuba bayandura, barimo abaganga, dore 80% y’abo imaze guhitana mu Rwanda, ari abakora mu mavuriro no mu Bitaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − five =

Previous Post

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika bwa mbere yagaragaje imfura ye nyuma y’umwaka yibarutse

Next Post

Hazamuwe amajwi atabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bafunzwe by’urujijo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hazamuwe amajwi atabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bafunzwe by’urujijo

Hazamuwe amajwi atabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bafunzwe by’urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.