Abantu bagera kuri 40 bamaze kwitaba Imana, mu gihe abarenga 12 000 bavuye mu byabo, nyuma yuko inkubi y’umuyaga wiswe Gezani yibasiye bikomeye umujyi wa kabiri munini wa Madagascar mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Kuri uyu wa Kane, Ibiro bya Leta bishinzwe guhangana n’ibiza (BNGRC) byatangaje ko imibare ivuguruye igaragaza ko abantu 40 ari bo bapfuye, batandatu baburiwe irengero, naho 374 barakomeretse. Igenzura ry’ibyangiritse riracyakomeje.
Uyu muyaga wageze ku butaka bw’iki gihugu ku wa Kabiri, winjira mu mujyi wa Toamasina ku nkombe z’iburasirazuba. Wari uherekejwe n’indi miyaga ikomeye yari ifite umuvuduko wa kilometero 250 ku isaha, maze ushegesha bikomeye umujyi wa Toamasina utuwe n’abaturage bagera ku 500,000. Ibiti byarahiritswe, ibisenge by’inzu biraguruka, ndetse imihanda yuzura ibisigazwa by’inzu zasenyutse.
Umuyobozi mushya w’igihugu yatangaje ibihe bidasanzwe by’ibiza, asaba ubufatanye mpuzamahanga, avuga ko nibura 75% by’umujyi wa Toamasina n’ibiwukikije byangijwe.
Kugeza ubu habaruwe inzu zirenga 18,000 zasenyutse burundu, mu gihe izindi nibura 50,000 zangiritse cyangwa zatwawe n’amazi.
Inzego z’umutekano zivuga ko impfu nyinshi zatewe no gusenyuka kw’inzu, bitewe n’uko nyinshi zitari zubatse mu buryo bwihanganira inkubi zikomeye.
Imihanda minini, irimo uhuza umujyi wa Toamasina n’umurwa mukuru Antananarivo, yacitsemo ibice byinshi, bituma ubutabazi butagerayo ku gihe. Byongeye kandi, itumanaho na ryo ryangiritse.
Hagati aho, Mozambique na yo iri kwitegura kwakira uwo muyaga, mu gihe ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gutegura ubufasha bwihuse ku bagizweho ingaruka, nyuma yo kwibasirwa n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri icyo gihugu.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10









