Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Imibare yabaye myinshi mu ikipe ikomeye ku Isi ishobora gusezererwa n’umutoza yari yegamiyeho

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Imibare yabaye myinshi mu ikipe ikomeye ku Isi ishobora gusezererwa n’umutoza yari yegamiyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hari ubwoba ko umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola; ashobora gusezera iyi kipe mu buryo butunguranye, hatangiye gutekerezwa abashobora kumusimbura.

Uyu Munya-Aspagne Pep Guardiola yatoje amakipe akomeye ku Isi, nka FC Barcelona na Bayern Munich yo mu Budage, aheruka kongera amasezerano muri Manchester City yo kugeza mu mwaka wa 2025, bivuze ko aramutse ashoje amasezerano ye yazayisohokamo ayimazemo imyaka 9.

Uyu mutoza uri mu bahanga bakomeye amaze guhesha Manchester City ibikombe bine (4) bya Premier League, ibya Carabao cup 4 na FA Cup 1.

Naho mu marushanwa nyaburayi icyo yakoze gikomeye ukugeza iyi kipe ku mukino wa nyuma ariko ntibabasha kucyegukana, gusa n’uyu mwaka baracyarimo muri Champions League.

Nubwo bimeze gutya ariko, ubwoba ni bwose yaba mu bafana ba Manchester City ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’umupira w’u Bwongereza bavuga ko ku musozo w’uyu mwaka w’imikino, Pep Guardiola ashobora gusezera aka kazi.

Pep Guardiola yahesheje ibikombe byinshi Man City

Manchester City yatangiye gutekereza bimwe mu bisubizo bihari, cyane cyane ko ubu hari amazina ari ku isoko adafite akazi.

Uwa mbere uvugwa cyane, ni Luis Enrique na we watoje FC Barcelona ndetse uheruka no gutandukana n’ikipe y’Igihugu ya Espagne.

Uyu mugabo utekerezwaho imbere mu ikipe ya Manchester City, amakuru avuga ko akundwa bikomeye na Txiki Begiristain umuyobozi w’ibijyanye na siporo muri Manchester City ndetse ko bizeye ko mu gihe baba batandukanye na Guardiola uyu mugabo yakomereza aho yaragejeje neza neza bitiriwe bigorana.

Aganira n’ibitangazamakuru byo muri Espagne, Luis Enrique yavuze ko yakiriye ubusabe bw’amakipe menshi harimo n’ayo mu Bwongereza ndetse anemeza ko yifuza kuba yajya gutoza mu Bwongereza ariko akajya mu ikipe ifite gahunda nzima yo guhatanira ibintu binini. Luis Enrique yagiye avugwa mu makipe atandukanye nka Chelsea, Tottenham n’ayandi.

Luis Enrique ushobora kuzasimbura Pep Guardiola

Deus KWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Umuhire_bienvenue says:
    3 years ago

    I can’t believe ko pep yagenda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Umuyobozi ukomeye mu Gihugu cy’Igihangange akigera mu baturanyi b’u Rwanda yagize icyo atangaza

Next Post

Amakuru mashya ku bya SACCO yibwe 25.000.000Frw mu buryo bw’urujijo

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bya SACCO yibwe 25.000.000Frw mu buryo bw’urujijo

Amakuru mashya ku bya SACCO yibwe 25.000.000Frw mu buryo bw’urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.