Intumwa ziturutse mu Biro by’Igihugu bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda n’iz’ibyo muri Uganda, zahuriye mu mahugurwa agamije gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye, bigamije kurushaho kunoza imigenderanire y’abatuye Ibihugu byombi.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024 nk’uko tubikesha Ibiro by’Igihugu bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda (Rwanda Migration) ndetse n’ibyo muri Uganda (Immigration Uganda).
Rwanda Migration mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane, yavuze ko “Intumwa ziturutse muri Rwanda Migration ndetse na Immigration Uganda, hamwe n’abayobozi baturutse mu Rwanda na Uganda, batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri ku byerecyeye abinjira n’abasohka, mu gikorwa cyabereye ku Mupaka wa Kagitumba.”
Rwanda Migration ikomeza igira iti “Abitabiriye amahugurwa basangiye ibitekerezo n’ubunararibonye ku bibazo byerecyeye abinjira n’abasohoka mu nyungu zihuriweho.”
Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda, rwatangaje ko aya mahugurwa azaba umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi ku bakozi b’impande zombi, bugamije kunoza imigenderanire y’Ibihugu byombi.
Immigration Uganda yagize ati “Amahugurwa azaha abayitabiriye ubumenyi bukenewe mu gukemura imbogamizi, kwagura imikoranire mu by’imipaka ndetse no guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.”
Uru Rwego rukomeza ruvuga ko aya mahugurwa ari umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abayobozi Bakuru b’Ibiro Bishinzwe Abinjira n’Abahoka by’Ibihugu byombi, yabereye i Mbarara muri Nzeri umwaka ushize wa 2023.
Ni amahugurwa abaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuba ntamakemwa, kuko wigeze kuzamo igitotsi, ariko ubu inzego z’Ibihugu byombi zikaba zikomeje kugendererana mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire y’ibi Bihugu.
Aya mahugurwa yatangiye nyuma y’amasaha macye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Mohoozi Kainerugaba yakiriye intumwa z’ubuyobozi bwa RDF zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
RADIOTV10