Monday, August 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imihigo Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya n’impamvu muri RDF ikinyabupfura kiza imbere

radiotv10by radiotv10
11/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
1
Imihigo Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya n’impamvu muri RDF ikinyabupfura kiza imbere
Share on FacebookShare on Twitter

Brig Gen Patrick Karuretwa wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare akaba yanarahiriye izi nshingano, yavuze ko azaharanira gushyira imbere ko mu butabera bw’igisirikare cy’u Rwanda hakomeza kwimakazwa imyitwarire iboneye, kuko uru rwego rusanganywe ububasha bukwiye guherekezwa n’ikinyabupfura.

Perezida mushya w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, nyuma yuko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye indahiro ze, kimwe n’abandi bahawe inshingano muri uru Rukiko.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yakiraga indahiro zabo, yabibukije ko imyitwarire iboneye, ari yo isanzwe iranga Ingabo z’u Rwanda, bityo ko n’izi nshingano binjiyemo bagomba kuyimakaza.

Yagize ati “Nk’uko mubizi Ingabo z’u Rwanda RDF aho ziri hose zirangwa n’ikinyabupfura na disipuline. Iyo ni indangagaciro ikomeye ku Ngabo z’Igihugu cyacu, tutagomba gutatira twese. Turasaba rero gukomeza kuyisigasira, kuko ifite akamaro gakomeye mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu.”

Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko hari impamvu zituma ikinyabupfura kigomba kuza imbere mu Ngabo z’u Rwanda, zirimo kuba uru rwego rusanganywe ububasha bwisumbuyeho, buba bugomba kugira igituma abarukoramo batabwitwaza ngo babukoreshe nabi.

Ati “Disipuline ihabwa imbaraga nyinshi cyane, kugira ngo ububasha tuba dufite n’ibikoresho n’izo nshingano, hatabaho kubukoresha nabi, ni yo mpamvu habaho Inkiko za gisirikare zihariye zihabwa imbaraga zikoreshwa mu buryo bufite uburemere bushobora kuba burenze ubw’izo muri sosiyete nyarwanda isanzwe.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe twakiriye izi nshingano nshya, turabyumva neza, twanabirahiriye ko ikintu cyitwa disipuline, ubutabera mu gisirikare, tubishyiramo imbaraga zidasanzwe bijyanye n’inshingano igisirikare kiba gifite muri sosiyete nyarwanda.”

Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, atangaje ibi ndetse anarahiriye izi nshingano, nyuma y’amasaha macye Urukiko rwa Gisirikare, ruhamije ibyaha bitatu Sergeant Minani Gervais wari ukurikiranyweho kwica abasivile batanu abarasiye mu kabari ko mu Karere ka Nyamasheke, rukamukatira gufungwa burundu no kunyagwa amapeti ya gisirikare

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko ibi byari byabaye mu kwezi gushize, ariko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukizeza ko bwafashe ingamba zikomeye zo kuzatuma uyu wari umwe mu ngabo z’u Rwanda ahanwa hakurikijwe amategeko.

Minisitiri w’Intebe yasabye abarahiriye inshingano nshya kuzakomeza gusigasira imyitwarire iboneye muri RDF
Basinyiye kuzuza inshingano zabo

RADIOTV10

Comments 1

  1. tipyg says:
    8 months ago

    continue being genuine in delivering good leadership to the people of rwanda

    Reply

Leave a Reply to tipyg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 14 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo kigamije gufasha Abaturarwanda kunogerwa n’iminsi mikuru

Next Post

Kigali: Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’abasore bakekwaho ubujura n’urwego bagendaga biyitirira

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’abasore bakekwaho ubujura n’urwego bagendaga biyitirira

Kigali: Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’abasore bakekwaho ubujura n’urwego bagendaga biyitirira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.