Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imirwano ikarishye yasize M23 imwenyura, FARDC byongera kuyibera ihurizo

radiotv10by radiotv10
17/12/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Imirwano ikarishye yasize M23 imwenyura, FARDC byongera kuyibera ihurizo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kugeza mu masaha y’ijoro, umutwe wa M23 wafashe agace ka Alimbongo ko muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu gihe abasirikare b’uruhande bahanganye ba FARDC, bakwiriye imishwaro bagahungira mu gace byegeranye.

Ni imirwano yagejeje mu masaha akuze y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, yabereye muri iyi Lokarite ya Alimbongo iherereye mu bilometero 50 uvuye muri Lubero rwagati.

Urugamba rwirije umunsi wo ku wa mbere wose, aho amakuru ava muri aka gace avuga ko abarwanyi ba M23 babashije gushyigura abasirikare b’uruhande bahanganye rwa FARDC, babageza muri Lokarite byegeranye ya Kitsombiro.

Ni mu gihe kandi kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, umutwe wa M23, na bwo wagenzuraraga Lokarite ya Matembe, iherereye mu bilometero 60 uvuye mu mujyi bwa Lubero rwagati.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, nyuma yo gufata agace ka Alimbongo, yagaragaje ko uyu mutwe wabashije gukubita incuro uruhande bahanganye, ndetse ko watwitse bimwe mu bikoresho byarwo birimo imodoka za gisirikare.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe wa M23 yafashwe ubwo abarwanyi bawo bari bamaze gufata aka gace, bagaragaye bacinya akadiho, baririmba indirimbo zo mu Kiswahili basa nk’abagenera ubutumwa uruhande bahanganye, ko babarusha imbaraga kure.

Iyi mirwano ikomeje guhindura isura, mu gihe hari hakomeje ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, nubwo byajemo kirogoya mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Congo yisubiraga ku ngingo yari yemeye yo kuganira n’uyu mutwe wa M23.

Uku kwisubira kwa Congo, kwatumye inama yari guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi, i Luanda muri Angola, isubikwa ku munota wa nyuma.

Umutwe wa M23 na wo wavuze ko udashobora na rimwe kuzarambika intwaro hasi, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa butaremera ko baganira, ndetse bugashyira mu bikorwa ibyo usaba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 10 =

Previous Post

Uwamamaye muri filimi Nyarwanda n’umukunzi we babana i Burayi bateye intambwe mu rukundo

Next Post

Menya abakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi n’amakipe bakinira

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi n’amakipe bakinira

Menya abakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi n’amakipe bakinira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.