Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imirwano ikarishye yasize M23 imwenyura, FARDC byongera kuyibera ihurizo

radiotv10by radiotv10
17/12/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Imirwano ikarishye yasize M23 imwenyura, FARDC byongera kuyibera ihurizo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kugeza mu masaha y’ijoro, umutwe wa M23 wafashe agace ka Alimbongo ko muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu gihe abasirikare b’uruhande bahanganye ba FARDC, bakwiriye imishwaro bagahungira mu gace byegeranye.

Ni imirwano yagejeje mu masaha akuze y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, yabereye muri iyi Lokarite ya Alimbongo iherereye mu bilometero 50 uvuye muri Lubero rwagati.

Urugamba rwirije umunsi wo ku wa mbere wose, aho amakuru ava muri aka gace avuga ko abarwanyi ba M23 babashije gushyigura abasirikare b’uruhande bahanganye rwa FARDC, babageza muri Lokarite byegeranye ya Kitsombiro.

Ni mu gihe kandi kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, umutwe wa M23, na bwo wagenzuraraga Lokarite ya Matembe, iherereye mu bilometero 60 uvuye mu mujyi bwa Lubero rwagati.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, nyuma yo gufata agace ka Alimbongo, yagaragaje ko uyu mutwe wabashije gukubita incuro uruhande bahanganye, ndetse ko watwitse bimwe mu bikoresho byarwo birimo imodoka za gisirikare.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe wa M23 yafashwe ubwo abarwanyi bawo bari bamaze gufata aka gace, bagaragaye bacinya akadiho, baririmba indirimbo zo mu Kiswahili basa nk’abagenera ubutumwa uruhande bahanganye, ko babarusha imbaraga kure.

Iyi mirwano ikomeje guhindura isura, mu gihe hari hakomeje ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, nubwo byajemo kirogoya mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Congo yisubiraga ku ngingo yari yemeye yo kuganira n’uyu mutwe wa M23.

Uku kwisubira kwa Congo, kwatumye inama yari guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi, i Luanda muri Angola, isubikwa ku munota wa nyuma.

Umutwe wa M23 na wo wavuze ko udashobora na rimwe kuzarambika intwaro hasi, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa butaremera ko baganira, ndetse bugashyira mu bikorwa ibyo usaba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − one =

Previous Post

Uwamamaye muri filimi Nyarwanda n’umukunzi we babana i Burayi bateye intambwe mu rukundo

Next Post

Menya abakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi n’amakipe bakinira

Related Posts

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

by radiotv10
25/11/2025
0

Amafoto mashya ya Michelle Obama, Madamu wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye impaka ndende...

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that the forces they...

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gukozanyaho n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, mu mirwano yabereye muri Uvira...

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

by radiotv10
24/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’igisirikare...

IZIHERUKA

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo
MU RWANDA

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

by radiotv10
26/11/2025
0

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

26/11/2025
Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

26/11/2025
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

26/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

25/11/2025
Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi n’amakipe bakinira

Menya abakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi n’amakipe bakinira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.