Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2025, u Rwanda rwongeye kwakira impunzi z’Abanyekongo bahunze imirwano iri kubera mu gace ka Kamanyola kamaze iminsi ari isibaniro ry’iyi mirwano ihanganishije ihuriro AFC/M23 n’uruhande rwa Leta ya Congo rugizwe n’abarimo igisirikare cy’u Burundi.
Amakuru aturuka mu Karere ka Rusizi, avuga ko aba Banyekongo, baje mu gitondo kuri uyu wa Gatanu bagasaba kwinjira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola.
Aba Banyekongo biganjemo abagore n’abana, bavuga ko mu masaha y’ejo ku wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, hari habonetse agahenge, ariko bigeze mu ijoro, ibintu birushaho kuba bibi, ari na bwo bafataga icyemezo cyo gukiza amagara yabo, bagahungira mu Rwanda, nyuma yuko hari bagenzi babo bambutse bakabona umutuzo.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburengerazuba no muri aka Karere ka Rusizi ndetse n’inzego z’umutekano, bari kwakira aba baturage b’Abanyekongo, bukabanza kugenzura imyirondoro yabo, ubundi bakajyanwa kuba bacumbikiwe kuri Paruwasi ya ADEPR ya Bugarama.
Imirwano ikarishye muri aka gace ka Kamanyola yahinduye isura muri iki cyumweru, aho ibitero by’indege bituruka i Burundi, biri kumisha ibisasu mu bice bigenzurwa n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.
Iri Huriro ryari rimaze iminsi rivuga ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku myanzuro yo guhagarika imirwano, rikomeje kugaragaza ko ibi bitero by’indege n’ibyo ku butaka bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile benshi, abandi bagakomereka bikabije, ndetse n’ibikorwa binyuranye bikangirika birimo inzu z’abaturage.


RADIOTV10








