Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/12/2025
in MU RWANDA
0
Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2025, u Rwanda rwongeye kwakira impunzi z’Abanyekongo bahunze imirwano iri kubera mu gace ka Kamanyola kamaze iminsi ari isibaniro ry’iyi mirwano ihanganishije ihuriro AFC/M23 n’uruhande rwa Leta ya Congo rugizwe n’abarimo igisirikare cy’u Burundi.

Amakuru aturuka mu Karere ka Rusizi, avuga ko aba Banyekongo, baje mu gitondo kuri uyu wa Gatanu bagasaba kwinjira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola.

Aba Banyekongo biganjemo abagore n’abana, bavuga ko mu masaha y’ejo ku wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, hari habonetse agahenge, ariko bigeze mu ijoro, ibintu birushaho kuba bibi, ari na bwo bafataga icyemezo cyo gukiza amagara yabo, bagahungira mu Rwanda, nyuma yuko hari bagenzi babo bambutse bakabona umutuzo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburengerazuba no muri aka Karere ka Rusizi ndetse n’inzego z’umutekano, bari kwakira aba baturage b’Abanyekongo, bukabanza kugenzura imyirondoro yabo, ubundi bakajyanwa kuba bacumbikiwe kuri Paruwasi ya ADEPR ya Bugarama.

Imirwano ikarishye muri aka gace ka Kamanyola yahinduye isura muri iki cyumweru, aho ibitero by’indege bituruka i Burundi, biri kumisha ibisasu mu bice bigenzurwa n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.

Iri Huriro ryari rimaze iminsi rivuga ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku myanzuro yo guhagarika imirwano, rikomeje kugaragaza ko ibi bitero by’indege n’ibyo ku butaka bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile benshi, abandi bagakomereka bikabije, ndetse n’ibikorwa binyuranye bikangirika birimo inzu z’abaturage.

Imirwano muri Congo ikomeje kumera nabi
Abanyekongo benshi bari guhungira mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 9 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Next Post

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

How social media Is Changing the Meaning of Fame
IMYIDAGADURO

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How social media Is Changing the Meaning of Fame

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.