Monday, September 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Imirwano muri Kivu y’Epfo yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho

Imirwano muri Kivu y’Epfo yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho

Mu bice byinshi muri Segiteri ya Itombwe muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, haravugwa imirwano ikomeye ihanganishije Ihuriro AFC/M23 rifatanyije na Twirwaneho ndetse n’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha barimo umutwe wa Wazalendo.

Amakuru aturuka mu baturage bo muri ibi bice avuga ko imirwano yibasiye cyane agace ka Basimukindji 2, byumwihariko mu duce twa Maheta, Magunda, Nabuhera, Kakuku na Musonjo. Bimwe muri ibyo bice biherereye no muri Gurupoma ya Bijombo.

Abaturage bo muri ako gace babwiye itangazamakuru ko imirwano yatangiye ku wa Gatandatu nimugoroba, ubwo abarwanyi ba Twiwaneho bafatanyije na AFC/M23 bagabaga ibitero muri ibyo bice.

Umuyobozi wo muri ako gace yavuze ko abarwanyi ba AFC/M23 bari bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo bagera muri Masango, ariko ngo basubijwe inyuma n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo.

Yagize ati “Abarwanyi ba AFC/M23 bashakaga gukomeza bakagera i Masango, ariko basubijwe inyuma.”

Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, bava mu bice byari birimo imirwano, nyuma yo kumva urusaku rw’imbunda ziremereye ndetse n’izoroheje.

Abaturage bahungiye mu bindi bice bitandukanye byo muri Gurupoma za za Basimukindji 1, Basimukindji 2 na Bijombo, mu gihe imirwano yakomezaga kuvugwa muri ako gace.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =