Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Immaculée agiye kurega Minisiteri ayishinja kurebera inkwano igahindurwa ubucuruza bw’abantu

radiotv10by radiotv10
30/03/2022
in MU RWANDA
3
Immaculée agiye kurega Minisiteri ayishinja kurebera inkwano igahindurwa ubucuruza bw’abantu
Share on FacebookShare on Twitter
  • Ati “Ni gute umuntu bamuciririkanya nk’abaciririkanya isambu cyangwa itungo?”

Ingabire Marie Immaculée yavuze ko inkwano z’iki gihe zahindutse nk’ubucuruzi bw’abantu kubera uburyo baziciririkanyaho n’amananiza azamo, aboneraho guteguza Minisiteri ifite mu nshingano umuco kuzayijyana mu nkiko kuko ikomeje kurebera ibi bikorwa kandi bigize icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu.

Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), akunze kuvuga ko atemera inkwano.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko byumwihariko inkwano muri iki gihe yabaye nk’ubucuruzi kubera uburyo imiryango igiye gushyingirana ibanza kuyiciririkanyaho ariko abo ku ruhande rw’umukobwa bakazanamo amananiza.

Avuga ku rugero rwo guciririkanya gushobora kuba hagati y’imiryango, yagize ati “Ab’iwabo w’umukobwa bati ‘nibura miliyoni eshatu na maganatanu’ ab’iwabo w’umuhungu bati ‘rwose mwaciye inkoni izamba [ukagira ngo ni icyaha bakoze cyo kuza kubasaba umugeni] mukagira nibura nka miliyoni 2,1’.”

Agakomeza abinenga, ati “Njyewe icyo gihe mpita mbaza nti ‘none iyo mugurisha isambu cyangwa itungo mubigenza gute?’ nti ‘ubwo muri guciririkanya ku muntu?’.”

Uyu mubyeyi ukunze kugaragaza bimwe mu bikorwa anenga, yavuze ko umuntu atagira agaciro ku buryo yaciririkanywaho.

Ati “Byabaye nko gucuruza. Njyewe rero reka mbabwire kandi Jonathan [umukozi w’Inteko y’Umuco bari kumwe mu kiganiro] mu bo nzarega murimo Minisiteri yanyu kuko ni mwe mwari mukwiye kudufasha gukemura iki kibazo. Ndenda kubarega human trafficking (icyaha cyo gucuruza abantu) murebera iriho ikorwa, bacuruza abantu ntibagire icyo babikoraho.”

Ingabire Marie Immaculée yavuze ko ibi atari ugutebya kuko abifite muri gahunda, ati “Muzaba mureba si cyera.”

Avuga ko mu myumvire ye ababyeyi bombi (uw’umusore n’umukobwa) bakwiye kujya bubakira abana babo, bakagira ibyo babaha byo gutangiza urugo rwabo rushya.

Abasesengura ibijyanye n’umuco, bavuga mu muco nyarwanda, inkwano atari ikiguzi cy’umukobwa ahubwo ko ari igihango kiba gikwiye kuba hagati y’imiryango iba ishyingiranye by’umwihariko ikaba yari inka kuko iri tungo rifite igisobanuro gikomeye mu muco nyarwanda.

Ingabire Marie Immaculée (Photo/Internet)

RADIOTV10

Comments 3

  1. SINUMVAYABO Mathias says:
    4 years ago

    Njye rwose ndikumwe n’uyu mubyeyi nubwo nziko byamaze kurenga ihaniro.Kdi ikibabaje bizanwa n’abo twita abasirimu!!!😕😏 Gusa birababaje kuko bigiye kujya binatuma abana bamwe bahera kwishyiga!

    Reply
  2. Callixte says:
    4 years ago

    Ntekereza ko iki kibazo kirareba ministeri nyinshi: MYCULTURE, MIGEPROF, MINALOC, MINIJUST, etc. Murakoze!

    Reply
  3. Bizimana jean Baptiste says:
    4 years ago

    Rwose ni muturwaneho bimaze kuturambira!! Bizatuma tujya tujya gushaka abakobwa mu cyaro kuko nibo batajya batunaniza kd ugasaga bafite n’umuco kuruaha babandi biyita ngo barahenze
    Rwose Minister nibijyemo barebe uko baturwanaho

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + fourteen =

Previous Post

M23 ntikanganye- Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame, Museveni na Tshisekedi barandura M23 byihuse

Next Post

Umuhanda Kigali-Huye wangiritse ubu si nyabagendwa

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanda Kigali-Huye wangiritse ubu si nyabagendwa

Umuhanda Kigali-Huye wangiritse ubu si nyabagendwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.