Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatoye itegeko rihagarika icuruzwa ry’imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli kuva muri 2035.
Iri tegeko ryemejwe mu cyumweru twaraye dusoje tariki 14 Gashyantare 2023, ryatowe n’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nyuma yuko rinemejwe n’Inteko z’Ibihugu bigize uyu Muryango.
Rizatangira kuba itegeko nyuma y’inama y’Abaminisitiri y’Ibihugu by’uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko inganda zikora imodoka zo ku Mugabane w’u Burayo zikwiye kongera umusaruro w’imodoka zikoresha amashanyarazi kandi zigashaka uburyo zahangana n’izo mu Bushinwa n’izo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Nanone kandi bavuga ko ibi bizatuma Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wihuta mu ntego wihaye z’umugambi wo kugabanya cyane ibyuka bihumanya ikirere muri 2050.
Visi Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Frans Timmermans ubwo yasubizaga abarwanyaga iri tegeko, yagize ati “Ndabibutsa ko hagati y’umwaka ushize kugeza mu mpera z’uyu, u Bushinwa buzaba bwarashyize ku isoko ubwoko 80 bw’imodoka z’amashanyarazi.”
Yakomeje agira ati “Izi ni imodoka nziza, zizaba kandi ari imodoka zihendutse kandi turifuza guhangana n’ibyo, ntitwifuza ko inganda z’iwacu ziganzwa n’izo mu mahanga.”
Inganda zikora imodoma zo ku Mugabane w’u Burayi na zo zivuga ko ziteguye gutunganya imodoka nyinshi zikoresha ingufu z’amashanyarazi igihe zashyirirwaho amategeko azorohereza.
Gahunda y’ibinyabiziga bidakoresha ibikomoka kuri Peteroli, no mu Rwanda iri kuzamurwa aho hari kompanyi zimwe zatangiye kuhateranyiriza moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi.
RADIOTV10