Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yagaragaje ibimenyetso avuga ko ari ibyo kubeshyuza Umuyobozi w’iyi kipe wavuze ko atajya atanga imisanzu yo gufasha iyi kipe nubwo ari mu itsinda rizwi nka Special Supporting Team.
Ni nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yamaganye igitekerezo cyatangajwe na Munyakazi Sadate wavuze ko yifuza kugura iyi kipe akayegukana ayitanzeho miliyari 5 Frw.
Twagirayezu Thadée yari yavuze ko bitumvikana kuba Sadate avuga ko ashaka kugura iyi kipe kandi atajya anatanga imisanzu yo kuyifasha mu itsinda ryiswe Special Supporting Team nubwo aribamo.
Yari yagize ati “Dufite itsinda ryitwa Special Supporting Team ifasha Rayon Sports nk’ikipe y’abafana, buri mukino wa Rayon Sports dutanga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku 100 kugira ngo tubashe kubona ibyibanze. Iryo tsinda nubwo Sadate aririmo nta musanzu atanga.”
Mu butumwa bwatangajwe na Munyakazi Sadate kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, yahakanye ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon, avuga ko atanga umusanzu ndetse ko awoherereza Umubitsi Patrick Rukundo.
Mu butumwa buherekejwe na Screenshots zigaragaza ubutumwa bw’amafaranga yagiye yohereza, Sadate yagize ati “Ikinyoma kiririrwa ariko ntikirara, uretse ko mutanga ari hagati ya 50 – 100K njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga na 300K! Fungura ubutumwa bwa MoMo urabona ukuri.”
Munyakazi Sadate yakomeje avuga ati “Ntabwo nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu…Uzana ikinyoma nzana ikimenyetso.”
Ibi byose biri gukurikira ibyatangajwe na Munyakazi Sadate wavuze ko yifuza kugura ikipe ya Rayon Sports akayitangaho Miliyari 5 Frw, ndetse akaba yavuze n’indi mishinga afitiye iyi kipe, irimo kugura indege izajya iyitwara mu mahanga na bisi izajya iyitwara ku bibuga by’imbere mu Gihugu.


RADIOTV10