Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impamvu Abanyerondo ari bo ba mbere bafunzwe nyuma yuko ibendera ry’Igihugu ryibwe ku Kagari

radiotv10by radiotv10
07/10/2025
in MU RWANDA
0
Impamvu Abanyerondo ari bo ba mbere bafunzwe nyuma yuko ibendera ry’Igihugu ryibwe ku Kagari
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyerondo babiri n’umuzamu umwe bari bacunze umutekano ku Biro by’Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, batawe muri yombi, nyuma yuko abantu bataramenyekana basanze basinziriye bakiba ibendera ry’Igihugu.

Aba uko ari batatu, ubu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gishyita nyuma yuko ibendera ryibwe mu ijoro.

Umunyerondo umwe wari wakoze na we ijoro ryibiwemo iri bendera ariko we utari warinze umutekano ku Biro by’akagari, avuga ko abari baraye ku Biro by’Akagari bari basinziriye.

Yagize ati “Bakangutse ahagana saa munani z’igicuku barebye ibendera bararibura, umuzamu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro amubwira ko ibendera ryibwe.”

Nsengiyumva Rwandekwe Songa uyobora Umurenge wa Gishyita, na we yemeje ubu bujura bw’ibendera, avuga ko byose bishingiye ku burangare bwa bariya banyerondo n’umuzamu.

Ati “Kuba bagiye bakisinzirira bose bakibagirwa akazi kabajyanye ni uburangare bukomeye cyane, ni yo mpamvu bagomba kugira ibyo babazwa.”

Uyu muyobozi avuga ko mu iperereza riri gukorwa, akurikije n’uburyo riri kugenda, hari icyizere ko amakuru ava muri aba bari baraye ku Biro by’Akagari, aza gutuma hamenyekana abibye iki kirango cy’Igihugu.

Yavuze kandi ko ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage, bari gushakisha iri bendera, banakorana mu iperereza ryo kugira ngo hamenyekane abaryibye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 17 =

Previous Post

Soft skills that make you look confident without speaking

Next Post

Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.