Abanyerondo babiri n’umuzamu umwe bari bacunze umutekano ku Biro by’Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, batawe muri yombi, nyuma yuko abantu bataramenyekana basanze basinziriye bakiba ibendera ry’Igihugu.
Aba uko ari batatu, ubu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gishyita nyuma yuko ibendera ryibwe mu ijoro.
Umunyerondo umwe wari wakoze na we ijoro ryibiwemo iri bendera ariko we utari warinze umutekano ku Biro by’akagari, avuga ko abari baraye ku Biro by’Akagari bari basinziriye.
Yagize ati “Bakangutse ahagana saa munani z’igicuku barebye ibendera bararibura, umuzamu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro amubwira ko ibendera ryibwe.”
Nsengiyumva Rwandekwe Songa uyobora Umurenge wa Gishyita, na we yemeje ubu bujura bw’ibendera, avuga ko byose bishingiye ku burangare bwa bariya banyerondo n’umuzamu.
Ati “Kuba bagiye bakisinzirira bose bakibagirwa akazi kabajyanye ni uburangare bukomeye cyane, ni yo mpamvu bagomba kugira ibyo babazwa.”
Uyu muyobozi avuga ko mu iperereza riri gukorwa, akurikije n’uburyo riri kugenda, hari icyizere ko amakuru ava muri aba bari baraye ku Biro by’Akagari, aza gutuma hamenyekana abibye iki kirango cy’Igihugu.
Yavuze kandi ko ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage, bari gushakisha iri bendera, banakorana mu iperereza ryo kugira ngo hamenyekane abaryibye.
RADIOTV10