Umushinga w’Itegeko rivuguruye rigenga Polisi ya Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo, urimo ingingo zinyuranye z’ibyifuzwa kunozwa, birimo ko buri mwaka hajya hinjizwamo abapolisi ibihumbi 15, mu rwego rwo gukaza umutekano.
Ibi bikubiye mu mushinga ugamije kongerera ubushobozi Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2025 na 2029.
Uyu mushinga wari umaze iminsi uganirwaho mu mwiherero wasojwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu akaba na Minisitiri w’Umutekano no gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo, Jacquemain Shabani.
Nyuma y’iminsi ibiri hari gusuzumwa uyu mushinga w’itegeko, byakozwe n’abayobozi bakuru muri Polisi ya Congo ndetse n’impuguke, uyu mushinga w’itegeko wagabanyijwe mu byiciro bitatu by’amavugurura, birimo ikijyanye no gusezerera abapolisi ndetse no kujya hinjizwa abapolisi ibihumbi 15 buri mwaka.
Abitabiriye ibi biganiro, bemeranyijwe kuri izi ngingo eshatu zigamije kongerera ubushobozi urwego rwa Polisi, ndetse n’imikorere yifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Nanone kandi harimo ibireba kongera ubunyamwuga abapolisi bagakora bambaye impuzankano ndetse n’ikurikiranabikorwa rikorewe ku rwego rw’Igihugu, ndetse izi ngingo zose zikaba zahise zemezwa n’abayobozi bakuru.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisiyiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani yasabye Komisiyo yashyizweho kuvugurura Polisi mu rwego rwo kugira ngo uru rwego ruzabashe kugendera ku biteganywa n’uyu mushinga w’itegeko.
RADIOTV10