Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza ahizirijwe Umunsi Mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu, bavuga ko bagize inyota n’amatsiko yo kumenya amateka arambuye kuri uyu munsi, kuko babonye ko ushobora kuba ari umunsi ukomeye mu muco nyarwanda kurusha uko babikekaga.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuganura, wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Uyu munsi kuri iyi nshuro wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama (08) buri mwaka.
Mu birori byo kwizihiza uyu munsi, bamwe mu baturage baganujwe, bahabwa ibitunga umubiri, ndetse abandi baranagabirwa, ibyatumye bamwe babona ko uyu munsi ukomeye.
Urubyiruko rwo muri aka Karere, rwagaragaje inyota yo kumenya amateka y’uyu munsi, bavuga ko ushobora kuba ufite uburemere burenze ubwo bakekaga.
Umwe yagize ati “Ni ubwa mbere nizihije umunsi mukuru w’Umuganura kuva mvutse. Byamfasha cyane kubimenya, nkamenya amateka y’abakuru basize, n’ukuntu babikoraga nanjye nkabimenya nkanabisobanukirwa.”
Undi ati “Ndacyari muto sindagira imyaka yo kuba namenya Umuganura ngo nsobanukirwe neza icyo ari cyo. Mba nshaka kumenya amateka cyane.”
Ababyeyi na bo bavuga ko abana babo bakwiye gusobanurirwa amateka y’uyu munsi, kuko hari abatawuha agaciro usanzwe ufite mu muco nyarwanda.
Umwe yagize ati “Ntabwo urubyiruko babizi, usibye kumva ngo ni Umuganura gusa. Ni inshingano tugomba gufata yo kwigisha abana bo muri iyi minsi ya none, tukabigisha cyera uko babigenzaga na bo bakamenya umuco wa cyera.”
Umwe mu bagabiwe inka, yashimiye Leta y’u Rwanda yagaruye Umuganura ikawuha agaciro kawo, none ukaba utumye yongera kuba umworozi.
Ati “Ni ibintu byo mu rwego rwo hejuru. Kuva nabaho ntabwo nigeze mbona umuyobozi umeze nk’uyu nguyu wubuka abaturage akabaha inka, ubwo anyibutse nkaba mbonye n’amata n ‘ubutaka bwanjye bukaba bugiye kugira umusaruro mwiza rwose ndashimira Igihugu.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko kwizihiza umuganura bigaragaza isoko y’ubumwe no gusangira ibyagezweho, ndetse no gutanga urugero ku bakiri bato, kugira ngo bazasigarane uyu mucu ndetse bagende bawuhererekana ku bisekuru bizabaho mu bihe biri imbere.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10