Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impamvu Umuganura wasigiye bamwe inyota yo kumenya amateka yawo

radiotv10by radiotv10
03/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Impamvu Umuganura wasigiye bamwe inyota yo kumenya amateka yawo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza ahizirijwe Umunsi Mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu, bavuga ko bagize inyota n’amatsiko yo kumenya amateka arambuye kuri uyu munsi, kuko babonye ko ushobora kuba ari umunsi ukomeye mu muco nyarwanda kurusha uko babikekaga.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuganura, wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Uyu munsi kuri iyi nshuro wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama (08) buri mwaka.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi, bamwe mu baturage baganujwe, bahabwa ibitunga umubiri, ndetse abandi baranagabirwa, ibyatumye bamwe babona ko uyu munsi ukomeye.

Urubyiruko rwo muri aka Karere, rwagaragaje inyota yo kumenya amateka y’uyu munsi, bavuga ko ushobora kuba ufite uburemere burenze ubwo bakekaga.

Umwe yagize ati “Ni ubwa mbere nizihije umunsi mukuru w’Umuganura kuva mvutse. Byamfasha cyane kubimenya, nkamenya amateka y’abakuru basize, n’ukuntu babikoraga nanjye nkabimenya nkanabisobanukirwa.”

Undi ati “Ndacyari muto sindagira imyaka yo kuba namenya Umuganura ngo nsobanukirwe neza icyo ari cyo. Mba nshaka kumenya amateka cyane.”

Ababyeyi na bo bavuga ko abana babo bakwiye gusobanurirwa amateka y’uyu munsi, kuko hari abatawuha agaciro usanzwe ufite mu muco nyarwanda.

Umwe yagize ati “Ntabwo urubyiruko babizi, usibye kumva ngo ni Umuganura gusa. Ni inshingano tugomba gufata yo kwigisha abana bo muri iyi minsi ya none, tukabigisha cyera uko babigenzaga na bo bakamenya umuco wa cyera.”

Umwe mu bagabiwe inka, yashimiye Leta y’u Rwanda yagaruye Umuganura ikawuha agaciro kawo, none ukaba utumye yongera kuba umworozi.

Ati “Ni ibintu byo mu rwego rwo hejuru. Kuva nabaho ntabwo nigeze mbona umuyobozi umeze nk’uyu nguyu wubuka abaturage akabaha inka, ubwo anyibutse nkaba mbonye n’amata n ‘ubutaka  bwanjye bukaba bugiye kugira umusaruro mwiza rwose ndashimira Igihugu.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko kwizihiza umuganura bigaragaza isoko y’ubumwe no gusangira ibyagezweho, ndetse no gutanga urugero ku bakiri bato, kugira ngo bazasigarane uyu mucu ndetse bagende bawuhererekana ku bisekuru bizabaho mu bihe biri imbere.

Hanamuritswe Inka z’Inyambo zifite amateka akomeye mu muco nyarwanda
Bamwe bagabiwe banahabwa ibikoresho byo kwita ku nka
Abandi baganuzwa ku musaruro wabonetse
Byari ibyishimo mu bato n’abakuru

Dr Bizimana yibukije ko Umuganura ushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Abasigajwe n’amateka bahishuye ibyo bagikorerwa byakekwaga ko byacitse, ubuyobozi bukabivuga ukundi

Next Post

Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga

Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.