Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in AMAHANGA
0
Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka y’ikamyo yabereye mu mujyi wa Semera, mu Karere ka Afar mu majyaruguru ya Ethiopia, yari ibatwaye nk’abimukira, yahitanye abantu 22, abandi 65 barakomereka, barimo abakomeretse bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo yari itwaye abimukira n’abasaba ubuhungiro b’Abanya-Ethiopia yagwaga ku muhanda munini, mu ntera ya kilometero nyinshi uvuye ku mupaka wa Djibouti, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi kuri uyu wa 06 Mutarama.

Ibiro by’itumanaho bya Afar byatangaje ko abo baturage bari batwawe n’abakora ubucuruzi butemewe bwo gutwara abimukira, kuko babashyiramo ari benshi bakabatwara uko bishakiye, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga harimo no kuhaburira ubuzima.

Inzego z’ubuyobozi muri aka gace zatangaje ko kuva impanuka yabaye, hakomeje ibikorwa byo gutabara no kurokora ubuzima bw’abantu. Zatangaje ko kugeza ubu, hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abakomeretse bahabwe ubuvuzi bwuzuye, aho bajyanwe ku bitaro bya Doubtee Referral Hospital.

Guverinoma yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, abavandimwe n’inshuti, ibifuriza gukomera no kwihangana muri ibi bihe bikomeye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) ryatangaje ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2025, nibura abantu 890 bapfuye cyangwa baburiwe irengero, cyane cyane kuri iyi nzira y’iburasirazuba ikoreshwa n’abimukira.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − three =

Previous Post

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Next Post

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

Related Posts

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

by radiotv10
07/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko muri Somaliland, nyuma yo kwemeza nk'Igihugu cyigenga iyi Ntara yo muri...

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuryango Uharanira Amahoro n'Imibereho myiza y’Abaturage (CPCC), watangaje ko Abantu 105 bari mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi, bitabye...

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

by radiotv10
06/01/2026
0

Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington,...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

by radiotv10
06/01/2026
0

A report assessing the implementation of peace agreements has revealed that key provisions of the Washington Peace Agreement continue to...

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

by radiotv10
06/01/2026
0

Abarwanyi barenga ibihumbi bitatu barimo abasirikare b’u Burundi, aba DRC, ab’umutwe wa FDLR n’uwa Wazalendo, baravugwaho kwigarurira ishuri riherereye muri...

IZIHERUKA

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira
IMYIDAGADURO

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

08/01/2026
Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

08/01/2026
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

08/01/2026
Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.