Impanuka y’ikamyo yabereye mu mujyi wa Semera, mu Karere ka Afar mu majyaruguru ya Ethiopia, yari ibatwaye nk’abimukira, yahitanye abantu 22, abandi 65 barakomereka, barimo abakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo yari itwaye abimukira n’abasaba ubuhungiro b’Abanya-Ethiopia yagwaga ku muhanda munini, mu ntera ya kilometero nyinshi uvuye ku mupaka wa Djibouti, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi kuri uyu wa 06 Mutarama.
Ibiro by’itumanaho bya Afar byatangaje ko abo baturage bari batwawe n’abakora ubucuruzi butemewe bwo gutwara abimukira, kuko babashyiramo ari benshi bakabatwara uko bishakiye, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga harimo no kuhaburira ubuzima.
Inzego z’ubuyobozi muri aka gace zatangaje ko kuva impanuka yabaye, hakomeje ibikorwa byo gutabara no kurokora ubuzima bw’abantu. Zatangaje ko kugeza ubu, hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abakomeretse bahabwe ubuvuzi bwuzuye, aho bajyanwe ku bitaro bya Doubtee Referral Hospital.
Guverinoma yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, abavandimwe n’inshuti, ibifuriza gukomera no kwihangana muri ibi bihe bikomeye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) ryatangaje ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2025, nibura abantu 890 bapfuye cyangwa baburiwe irengero, cyane cyane kuri iyi nzira y’iburasirazuba ikoreshwa n’abimukira.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10












