Impanuka y’urukuta rw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ruri kubakwa mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, rwagwiriye abakozi, yahitanye abantu umunani.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025, ahari kubakwa uru rugomero mu Mudugudu wa Rwaramba mu Kagari ka Bisumo mu Murenge wa Cyato.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cya none, aho abakozi bari binikije imirimo bakora kuri uru rugomero ruzatanga amashanyarazi ruriho rwubakwa.
Amakuru amaze kumenyekana, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ni uko abantu umunani ari bo bamaze kumenyekana ko basize ubuzima muri iyi mpanuka.
Amakuru y’iyi mpanuka kandi yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Narcisse Mupenzi, wavuze ko ikimara kuba, byahise bimenyeshwa ubuyobozi bw’Akarere, na bwo bukaba bwihutiye kujya aho yabere ndetse n’inzego z’ubuzima kugira ngo hakorwe ubutabazi.
Uru ruganda ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abashoramari, imirimo yo kurwubaka, igeze kuri 70% nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi iyi mirimo.
RADIOTV10